00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Perezida Kagame yageneye abahinzi ba Kawa ikamyo

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 21 November 2014 saa 03:27
Yasuwe :

Abinyujije kuri Minisitiri muri perezidansi ya Repubulika, Perezida Kagame yahaye impano y’ikamyo abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperative COCAMU yo mu karere ka Kirehe kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ugushyingo 2014.
Inkuru ya The New Times ivuga ko Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Tugireyezu Venantie, yabashyikirije iyi mpano y’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso, mu gikorwa cyo kwizihiza umusaruro wa miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda iyi koperative yinjije mu isizeni ishize. (…)

Abinyujije kuri Minisitiri muri perezidansi ya Repubulika, Perezida Kagame yahaye impano y’ikamyo abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperative COCAMU yo mu karere ka Kirehe kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ugushyingo 2014.

Inkuru ya The New Times ivuga ko Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Tugireyezu Venantie, yabashyikirije iyi mpano y’ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso, mu gikorwa cyo kwizihiza umusaruro wa miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda iyi koperative yinjije mu isizeni ishize.

Itsinda ryo muri Perezidansi riyobowe na Minisitiri Tugireyezu, ryari ryitabiriye ubutumire iyi koperative (COCAMU) iherereye mu murenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe, yari yabagejejeho ubwo Perezida wa Repubulika yasuraga aka karere mu cyumweru gishize.

Icyo gihe Perezida wa Repubulika yari yashimiye aba bahinzi umuhate bashyize mu bikorwa byabo.

Muri uyu muhango wo kwishimira inyungu babonye, abanyamuryango b’iyi koperative bagera kuri 584, baboneyeho umwanya wo kugabana iyi nyungu ya miliyoni 80 babonye.

Tugireyezu yabwiye iyi koperative ko bagenewe iyo modoka ngo ibafashe kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Yagize ati “Perezida yari hano mu cyumweru gishize, abemerera kohereza umuntu muri iki gikorwa. Perezida buri gihe ahigura imihigo ye, kandi yantumye kubabwira ko abemereye imodoka, iyo kamyo iraba igeze aha mu minsi mike.”

Yanashishikarije iyi koperative guhora ikora cyane kuko igihugu cyiteguye kubashyigikira.

Nyiramahoro, umwe mu bagize koperative Cocamu, yagaragaje ko banejejwe n’umusaruro mwinshi babonye kuva koperative yabo yashingwa, anagaragaza ko inkunga bagenewe na Perezida wa Repubulika izabatera imbaraga zo kurushaho gukora cyane.

Cocamu, yatangiye mu 2003 itangirana n’abanyamuryango 30 gusa, bahinga ikawa ku buso bwa hegitari 414, abanyamuryango bakomeje kugenda biyongera, ubu bageze kuri 584.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages