00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Umubyeyi n’umwana bapfuye bahanutse ku gitanda kwa Muganga

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 25 May 2013 saa 12:04
Yasuwe :

Mu bitaro bya Kirehe haravugwa urupfu ry’umubyeyi n’umwana yari atwite bivuye ku burangare bw’abaganga b’ibyo bitaro.
Uwantege Francoise n’umwana yari atwite bapfiriye mu bitaro bya kirehe kuri uyu wa kane tariki ya 23 Gicurasi, uwari wamuherekeje ngo abyare akaba avuga ko uburangare bw’abaganga ariyo ntandaro y’urwo rupfu.
Uwari wahereke nyakwigendera akaba n’umujyanama w’ubuzima yatangarije IGIHE ati “Abaganga baramubwiye ngo naryame ku gitanda bajya kuri mudasobwa (computer), hanyuma (…)

Mu bitaro bya Kirehe haravugwa urupfu ry’umubyeyi n’umwana yari atwite bivuye ku burangare bw’abaganga b’ibyo bitaro.

Uwantege Francoise n’umwana yari atwite bapfiriye mu bitaro bya kirehe kuri uyu wa kane tariki ya 23 Gicurasi, uwari wamuherekeje ngo abyare akaba avuga ko uburangare bw’abaganga ariyo ntandaro y’urwo rupfu.

Uwari wahereke nyakwigendera akaba n’umujyanama w’ubuzima yatangarije IGIHE ati “Abaganga baramubwiye ngo naryame ku gitanda bajya kuri mudasobwa (computer), hanyuma uyu mubyeyi aza guhanuka ku gitanda, abanza amazuru hasi agahita apfa”

Umuyobozi uhagarariye Abaganga mu bitaro bya Kirehe, Muganga Karenzi Robert avuga ko Uwantege n’umwana we bapfuye koko, ariko atari ku mpamvu z’uburangare bw’abaganga ahubwo ari ‘impanuka’.

Karenzi yabwiye IGIHE ati ’’Uwo mudamu yaje kubyara, ariko kubera impanuka ahanuka ku gitanda yitura hasi abanje umutwe ahita apfa, birashoboka ko yaba yaragerageje nko guhindukira ibise bimufashe, kubera ko agatanda baba baryamye ho ari gato, agahita agwa”

Karenzi akomeza avuga ko icyo gihe abaganga barimo basuzuma undi mubyeyi wari uru hafi aho ngaho, bagahita batabara umwana bakamukura mu nda ari muzima ariko nawe nyuma y’akanya gato agahita apfa.

Ifoto yo hejuru ni ibitaro bya Kirehe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages