00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Umudepite w’Umurundi yaturitse ararira mu nkambi y’Abarundi

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 3 June 2015 saa 06:57
Yasuwe :

Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) basuye inkambi ya Mahama icumbikiwemo impunzi z’Abarundi mu Karere ka Kirehe, Depite Hafissa Mosi araturika ararira nyuma yo kubona ubuzima impunzi zibayemo.

Depite Mosi yavuze ko ubuzima impunzi zibayemo budashimishije na gato kuko zakabaye ziri iwabo yizeza kuzakora ubuvugizi afatanyije na bagenzi be ikibazo cyatumye zihunga kigashakirwa umuti.

Yagize ati “Twaje kureba uko impunzi z’Abarundi zimerewe mu buryo bw’umubiri n’umutima twasanze atari bwiza ariko Leta y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego zitandukanye bakoze ibintu bishimishije.’’

Depite Hafissa Mosi yarijijwe n'ubuzima impunzi z'Abarundi zibayemo

Inkambi ya Mahama imaze ibyumweru bitanu icumbikiye impunzi gusa ikaba yarangwagamo ikibazo cy’amazi adahagije nubwo kuri uyu wa 2 Kamena cyabonewe umuti, ubu mu nkambi hakaba hakwirakwijwe amarobine azatanga amazi ku mpunzi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire n’Ibiza, Ruvebana Antoine yavuze ko ikibazo cy’amazi adahagije mu nkambi cyashoboraga gutera indwara zikomeye zirimo n’ibyorezo.

Ruvebana yagize ati “ Umuntu agenewe gukoresha amazi angana na litiro 20 ariko hano byageze aho umuntu akoresha litiro 9 z’amazi ibi byashoboraga guteza n’ibyorezo mu nkambi ariko iki kibazo cyakemutse.’’

Uhagarariye impunzi mu nkambi ya Mahama, Terence Nzohabonayo yatanze ubutumwa mu izina rya bagenzi be abushyikiriza abadepite bugenewe Perezida Nkurunziza bumusaba guhindura ibyemezo yafashe byateje umwuka mubi.

Yagize ati “Turabatumye mubwire Nkurunziza muti agatsiko kanze kuva ku butegetsi gashaka ko abantu bakomeza gupfa kavaho kuko hano ntitwishimye turashaka ko ibibazo bikemuka tugataha.’’

Abadepite EARLA bijeje impunzi ko bagiye gukomeza kwiga kuri iki kibazo bafatanyije n’izindi nzego bireba hakarebwa uburyo impunzi zataha nk’uko zibyifuza.

Impunzi zagaragaje ko zifite ibibazo bitandukanye birimo kuba nta bikoresho by’isuku aho usanga hari bamwe bakarabira mu byo batekeramo, hakaba hari amazu yinjiramo amazi mu gihe imvura iyo imvura iguye n’ibindi.

Ikindi ni uko hari umubare abaganga bake ugereranyije n’abarwanyi aho abaganga ari babiri ku bantu bagera ku bihumbi 23.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi z’Abarundi zisaga 26,796 mu nkambi ya Mahama hakaba habarirwa izisaga 22,411.

Hagati aho, abakuru b’ibihugu mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba basabye ko Guverinoma y’u Burundi yahosha imvururu zikomeje kurangwa mu gihugu kugira ngo impunzi zisubire mu gihugu.

Basabye kandi ko urubyiruko rwitwaje intwaro rushamikiye ku mitwe imwe n’imwe ya Politiki ruzishyira hasi mu gihe cya vuba, amatora akigizwa inyuma mu gihe cy’ukwezi n’igice kugira ngo habeho ibiganiro hagati y’impande zishyamiranye.

Abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza banenze imyanzuro y’abakuru b’ibihugu bavuga ko itigeze ifatira ingamba manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza kandi ngo ariyo yateje ibibazo.

Yageze aho yubika umutwe...
Abadepite ba EALA basezeranyije impunzi z’Abarundi kuzikorera ubuvugizi
Abarwaye bategereje kubonana n'abaganga

Amafoto: Faustin Nkurunziza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages