Urubyiruko rutagize amahirwe yo kugana ishuri rwo mu karere ka Kirehe ruvuga ko kuba ababyeyi babo batabaganiriza kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bibagiraho ingaruka zitandukanye harimo kwishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato ndetse n’izindi ngeso mbi zitandukanye.
Ibi babigaragaje ubwo bari mu marushanwa yateguwe n’umuryango udaharanira inyungu, kandi utegamiye kuri Leta Health Development and Performance(HDP) ukora ibikorwa by’ubuzima cyane cyane ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere.
Bamwe mu rubyiruko twaganiriye bagaragaje ko batigeze baganirizwa n’ababyeyi babo kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Mukarukundo Christine afite imyaka 20 y’amavuko avuga ko ababyeyi be batigeze bamuganiriza kugira ngo asobanukirwe ibijyanye n’ihindagurika ry’umubiri we.
Yagize ati” natungurwaga no kubona ibimenyetso bidasanzwe ku mubiri wanjye rimwe na rimwe nkanagira ubwoba nkagira ngo n’uburwayi bukomeye bwanyibasiye, nkurugero bwa mbere njya mu mihango naribwaga munda nkabona amaraso asohoka mugitsina , umutwe ukambabaza cyane nkiheba kuko nagiraga isoni zo kwereka ababyeyi banjye ibyambayeho, ariko nkegera bagenzi banjye b’abakobwa akaba aribo bansobanurira.“
Batamuliza Alida we avuga ko yatewe inda kuko umusore bakundanaga yamushukaga amubwira ko gukora imibonano mpuzabitsina rimwe gusa nta cyo byamutwara.
Yagize ati ” Ubwo nigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza naje guterwa inda n’umusore twiganaga ambeshya ko turamutse dukoranye imibonano mpuzabitsina rimwe gusa ntacyo byantwara, kubera kutagira ubumenyi buhagije naramwemereye nyuma aza kuntera inda ubu nkaba mfite umwana ufite imyaka itandatu w’umuhungu, urumva ko iyo ababyeyi baba baransobanuriye hakiri kare mba narabyirinze."
Nsengiyumva Bernard, umukozi w’ umuryango udaharanira inyungu, kandi utegamiye kuri Leta Health Development and Performance(HDP) , akaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima bw’imyororokere, nuko abagenerwabikorwa bishimira service bahabwa muri rusange avuga ko bateguye amarushanwa mu rubyiruko , bagamije gutambutsa ubutumwa bwigisha kandi bukebura urundi rubyiruko kumenya no kwita k’ubuzima bw’ imyororokere.
Mugabo Frank, umukozi w’akarere ka Kirehe, ushinzwe imiyoborere myiza, atangaza ko kuba hakigaragara ababyeyi badasobanurira abana babo ibijyanye n’ihindagurika ry’umubiri wabo ngo biterwa n’imyumvire ya bamwe ikiri hasi. Yagize ati” hari bamwe mu babyeyi usanga batisanzura ku bana babo ngo babagire inama zishobora kubafasha kuba bakwirinda kwishora mu ngeso mbi zitandukanye, ariko ni byiza ko umubyeyi asobanurira umwana kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko natabimubwira azabibwirwa n’abandi kandi usange baramushutse.“
Mugabo akomeza atangaza ko ubuyobozi bw’aka karere bukomeje gukora ubukangurambaga bashishikariza ababyeyi kurushaho kwegera abana babo babaganiriza ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Urubyiruko rwarushanijwe rwatoranyijwe mu mirenge itatu ariyo Kirehe, Kigina, Gatore, batangaga ubutumwa bwerekeranye no kumenya ubuzima bw’ imyororokere n’ inama ku ndwara zandurira mu mibonano idakingiye , binyuze mu bihangano birimo indirimbo, imivugo , ikinamico, inkuru zishushanyije haba umuntu ku giti cye cyangwa itsinda , hahembwe batatu bambere, uwambere ahembwa amafaranga ibihumbi 70, uwa kabiri ibihumbi 35, naho uwa gatatu , ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga wa HDP ukorera mu turere tune aritwo Kirehe ,Gicumbi, Rusizi na Nyaruguru.



















TANGA IGITEKEREZO