00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Urubyiruko rwa FPR rwasabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 29 June 2016 saa 08:51
Yasuwe :

Mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi uyu mwaka, 90% by’abagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere ka Kirehe ni urubyiruko. Iki kibazo cyahagurukije umuryango FPR Inkotanyi muri ako karere ngo gishakirwe umuti urambye.

Cyagarutsweho ku Cyumweru tariki ya 26 Kamena ubwo hateranaga Inteko y’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kirehe, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FPR Inkotanyi.

Umuyobozi wa FPR mu karere ka Kirehe, Muzungu Gerald yavuze ko usanga urwo rubyiruko rushyirwamo ingengabitekerezo n’ababyeyi babo.

Ati “Turashyira imbaraga muri komisiyo y’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi kuko mu mahame y’umuryango harimo kurwanya ivangura n’irondabwoko kandi twarabitangiye.”

Ku bijyanye n’ubuzima bw’umuryango muri rusange, Muzungu yavuze ko hari byinshi byagezweho mu mwaka wose bikwiye kwishimirwa.

Muri uyu mwaka habaye impinduka zigaragara ugerenyije n’iyawubanjirije bitewe n’imbaraga abanyamuryango batanze, kuko komisiyo zose zakoze neza mu guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Komisiyo zakoze neza kuko iyo tubona umubare w’abanyamuryango basaga ibihumbi bitandatu binjiye mu muryango birerekana imbaraga. Ikindi ni uko umusanzu w’umuryango wiyongereye ku buryo bufatika bivuze ko ubukangurambaga bwashyizwemo ingufu.”

Yavuze ko no mu bukungu habaye ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage guhora bitabira umurimo, ariko imbogamizi ziba izuba ryinshi abaturage ntibabasha kweza uko bikwiye.

Mu rwego rwo guhemba abahize abandi mu bikorwa by’umuryango wa RPF-Inkotanyi, imirenge ya Nyarubuye, Kigarama na Kigina yagenewe ibihembo, nyuma yo kwitwara neza mu gutanga imisanzu no kuzuza neza izindi nshingano z’umuryango.

Abanyamuryango ba FPR muri Kirehe bitabiriye inteko rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages