00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe:Visi Meya ufunzwe by’agateganyo yirukanwe mu buyobozi

Yanditswe na

Imvaho Nshya

Kuya 17 June 2015 saa 09:17
Yasuwe :

Tihabyona Jean de Dieu, wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Kirehe yasezerewe mu nama Njyanama na Nyobozi by’aka karere, ku mpamvu z’uko ngo ibyaha akurikiranweho bikomeye kandi bihesha isura mbi ubuyobozi bw’akarere muri rusange.

Mu nama idasanzwe yateranye kuwa 16 Kamena uyu mwaka, iyobowe na Perezida wa Njyanama y’akarere ka Kirehe Rwagasana Ernest, hagaragajwe ko ‘icyaha cya ruswa Tahabyona akurikiranweho gihesha isura mbi Njyanama’, hanzurwa ko asezererwa mu mirimo yose yari afite haba muri Njyanama na Nyobozi.

Iki cyemezo cyafatiwe uyu mugabo ufungiwe muri gereza nkuru ya Nyarugenge (1930) hatitawe kukuba atarahamwa n’icyaha, ngo kuko iki cyaha akurikiranweho gitesha agaciro umujyanama wagiriwe icyizere n’abaturage.

Tihabyona Jean de Dieu ubu ufunzwe iminsi 30 y’agateganyo, yatawe muri yombi ya Polisi imukurikiranyeho icyaha cya ruswa.

Ruswa akurikiranweho ngo ni iyo yatse umwe mu bahataniraga isoko ryo kuvugurura inyubako yakirirwamo abafatiwe mu bikorwa by’ubuzererezi kizwi ku izina rya ‘Transit Centre’, n’ubwo we yahakanye iki cyaha akagaragaza ko ari umugambi wacuzwe n’abashakaga kumugusha mu makosa.

Tihabyona Jean de Dieu, wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages