Amakuru dukesha abaturanyi ba nyakwigendera wari utuye mu Kagari ka Butezi, mu Murenge wa Gahara, ni uko ngo uyu mugabo yahozaga Nyina ku nkeke amusaba indi mitungo dore ko iyo yari yaramuhaye mbere igizwe n’amasambu ndetse n’inzu, uyu mugabo yayigurishije nyuma akazana umugore we ku mutungira mu rugo rwa Nyina.
Umurambo wa nyakwigendera ukaba wabonywe n’umuturage warimo ahita hafi y’umurima w’ibigori, ahita ahuruza abandi baturage nabo bihutira kumenyesha Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nkuko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butezi, Cyprien Hakizimana, wagize ati "Ayo makuru twayamenye tuyabwiwe n’abaturage natwe twihutira kumenyesha Polisi ubu hakaba hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane koko uwaba yarivuganye uriya mukecuru”.
Hakizimana akomeza avuga ko ku ikubitiro haketswe uriya muhungu wa nyakwigendera ngo kuko yaba yaramwishe ashaka kwegukana inzu n’isambu bya Nyina kuko iye yayigurishije.
Abaturage bakaba basabwa kujya bihutira kwegera Ubuyobozi bakabumenyesha abafitanye amakimbirane kugira ngo bafashwe kuyakemura hakiri kare.
Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bikuru by’Akarere ka Kirehe, kugira ngo ukorerwe isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO