Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Guverinoma ya Niger yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda barimo Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.
Aba Banyarwanda boherejwe bivuye mu masezerano y’ubufatanye Urwego rushinzwe imirimo yasizwe n’izahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, ruvuga ko Loni yagiranye na Guverinoma ya Niger.
Bose bari bamaze igihe i Arusha muri Tanzania nyuma y’irangizwa ry’imanza zabo barabuze ibihugu bibakira nubwo u Rwanda rwari rwagaragaje ko bafite uburenganzira bwo gutaha mu gihugu igihe babikeneye.
Ubwo Niger yatangazaga iki cyemezo yavuze ko aba Banyarwanda uko ari umunani bahawe iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bw’iki gihugu. Bivuze ko iki cyemezo cyagombaga gushyirwa mu bikorwa bitarenze ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022.
Amakuru yizewe avuga ko iki cyemezo cyaje kwitambwikwa na IRMCT.
Uru rwego rwategetse Niger kwisubiraho kuri iki cyemezo ngo kuko gihonyora amasezerano yagiranye na Loni.
Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yemereye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko aya makuru ari impamo, avuga ko Niger yemeye kwakira aba Banyarwanda nyuma y’uko bavuye i Arusha ko bityo idakwiye kwisubiraho kuko yemeye ayo masezerano.
Impamvu aba bantu batoherejwe mu gihugu cyabo ni uko batigeze biyumvamo gusubizwa mu Rwanda kuko bavuga ko batizeye umutekano wabo.
Baba bo ubwabo na IRMCT, bashakishije ibindi bihugu bibakira ariko birabura, ahanini bishingiye ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba barabaye muri Guverinoma ishinjwa gushyira mu bikorwa Jenoside, icyaha ndengakamere.
Aba Banyarwanda bose bagiye bahabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma ya Habyarimana Juvenal yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Zigiranyirazo Protais yari muramu wa Habyarima akaba n’umunyapolitike w’umucuruzi wahamijwe uruhare muri Jenoside, Nsengiyumva Anathole yari akuriye ubutasi mu gisirikare mu gihe Mugiraneza Prosper yari Minisitiri w’Imirimo rusange muri Leta y’Abatabazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!