Aba banyeshuri biganjemo abahungu, bemeza ko ruswa ishingiye ku gitsina igaragara muri KIST itangwa mu bice bibiri, mu mitangire y’amacumbi ndetse no mu manota.
Hari ababwiye IGIHE ko basabwe iyo ruswa.
Bamwe mu batungwa agatoki, bakaba ari abanyeshuri b’abahungu bahagarariye abandi ,bayaka abakobwa kugira ngo babahe amacumbi meza mu kigo rwagati ,ndetse n’abarimu bayaka abakobwa bakabaha amanota kugira ngo batsinde amasomo batsinzwe.
Umukobwa umwe wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati “Birahari rwose nubwo nta bimenyetso bifatika tuba dufite ariko hari n’ibyo twibonera n’amaso yacu,icya mbere hano urugero ntiwaba uri umukobwa w’inshuti y’umuyobozi w’abanyeshuri cyangwa uri wa muntu wigirira ubuntu ngo ubure icumbi”
Umuhungu umwe ati “ Ruswa ishingiye ku gitsina irahari pe!none se iyo ubona abakobwa bagera kuri 85% barara mu kigo wibaza ko ari iki ? ni uko nyine biryamanira n’abaduhagarariye bakabaha amacumbi hano, hababajwe ibyacu gusa”.
Prof Mbonye Manasse umuyobozi wa KIST yabwiye IGIHE ko aya makuru atari ayazi ,ariko akavuga ko kuba abakobwa benshi aribo barara mu kigo, ari gahunda iyi Kaminuza yazanye mu gufasha abana b’abakobwa babarinda gutwara inda zitateguwe nkuko byagiye bigaragara mu myaka yashize.
Yagize ati “ Biragoye kubyemeza ariko icyo nzi ni uko bishobora kuba bikorwa mu gufasha abana b’abakobwa mu kubarinda inda zitateganyijwe n’ibindi, muribuka ko mu myaka yashize ubwo nari i Huye ibyo bibazo byigeze kuhagaragara, Rero iyo gahunda yakoreshejwe tubirwanya wenda ishobora kuba ari yo yazanywe hano abahungu ntibabimenya bikaba ari byo bituma bavuga ibyo”.
Umuyobozi w’umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane transparency international Rwanda, Ingabire Marie Immacullee, yabwiye IGIHE ko nubwo batari bakora ubushakashatsi kuri ruswa ishingiye ku gitsina muri Kaminuza, bazi neza ko iyo ruswa ihagaragara.
Ati “ Muri raporo yakozwe ku bakozi n’abakoresha,ibyo nabyo twabivuzeho nubwo atari byo byari bigenderewe, ariko ruswa ishingiye ku gitsina muri Kaminuza irahari cyane ndetse turateganya no kuyikoraho ubushakashatsi bitewe n’uko ari urwego rudushishikaje, dore ko n’ubundi umwana apfa mu iterura”.
Yakomeje asaba abanyeshuri b’abakobwa bakwa ruswa kujya biha agaciro ,bakihagararaho ndetse bakanagaragaza abayibaka ngo bitewe n’uko uyibaka abayamaze kubona ko nta bushobozi bafite.
Ingabire Marie Immacullee ,yarangije anagaragaza ko abarimu baka ruswa ishingiye ku gitsina abanyeshuri babo n’ubwo bigoye kubyemeza,atari abarezi ahubwo ari ‘abarozi’ ndetse amaherezo bazafatwa .



















TANGA IGITEKEREZO