Umuhanzi Kizito Mihigo yasabye Urukiko Rukuru ko urubanza rwe rwatandukana n’urwa bagenzi be bareganwa hamwe avuga ko abona impamvu batanga kuri we zidindiza iburanisha mu mizi.
Ubwo bageraga imbere y’urukiko kugira ngo urubanza rusubukurwe, kuri uyu wa Gatanu, Niyibizi Agnes na Dukuzumuremyi Jean Paul bavuze ko nubwo bari kumwe n’ababunganira bwose batarahabwa umwanya wo kuvugana nabo birambuye ngo bigane dosiye hamwe bitegure kuburana.
Ahawe umwanya ngo avuge, Kizito we yavuze ko yaje yiteguye kuburana, ariko ko atabuza bagenzi be uburenganzira bwabo bwo kugaragaza imbogamizi mu gihe bazifite.
Kizito yahise nawe asaba urukiko ko abona imbogamizi za bagenzi be ziri gutuma urubanza rugenda rurushaho gutinzwa gutangira kuburanishwa mu mizi, bityo asaba ko rwatandukanywa we agatangira kuburanishwa ukwe.
Hejuru y’izi mpamvu yatanze, Kizito yongeyeho ko uretse Ntamuhanga Cassien ngo bari barigeze guhura mbere, abandi bareganwa bo ari ubwa mbere yari ababonye, bityo ko nubwo baregwa ibyaha bisa dosiye zabo zagombye gutandukana.
Bifashishije amategeko, abamwunganira nabo basobanuye ko nta hantu na hamwe Kizito ahuriye n’abo bareganwa, berekana ko amategeko avuga ko abafatanyacyaha ari abafatanyije ku buryo butaziguye n’uwakoze icyaha bitanyuze ku bandi kandi ko basanga nta bufatanyacyaha buri muri dosiye ya Kizito.
Banongeyeho ko iyi ari inshuro ya kabiri baza biteguye kuburana ariko urubanza rugasubikwa kubera impamvu z’abareganwa na Kizito.
Ibi byanasabwe kandi na Ntamuhanga Cassien, wavuze ko nawe mubo bareganwa hari abo yari abonye bwa mbere.
Yagize ati “Nanjye bagenzi banjye ni ubwa mbere twari duhuye, babitandukanyije byaba ari byiza. Byazatugeraho natwe twiteguye, twumva bitaba imbogamizi ku urubanza.“
Ubushinjacyaha ariko bwavuze ko Kizito atatandukanywa n’abo bareganwa hamwe kuko bitafasha imigendekere myiza y’urubanza. Aha bwerekanye ko hari ahantu henshi bahurira muri dosiye butanga urugero rw’uko na Kizito ubwe yemera ko hari abo yigeze guhura nabo mbere gato y’uko atabwa muri yombi.
Urukiko rwanzuye ko abatarabona umwanya wo kuvugana n’ababunganira bawuhabwa basabwa ko tariki 6 Ugushyingo 2014 bazaza biteguye gutangira kuburana mu mizi.
Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi, harimo n’abatari bake bo mu muryango wa Kizito Mihigo nka nyina na bashiki be.
Kizito, watawe muri yombi muri Mata, aregwa icyaha yihariwe wenyine cyo gucura umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.
We, Ntamuhanga Niyibizi na Dukuzumuremyi bahurira ku byaha byo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho na Perezida wa Repulika.
Banashinjwa kandi ubufatanyacyaha ku iterabwoba, gihanwa n’ingingo ya 499. Bakaba banakurikiranweho ubugambanyi, icyaha gihanwa n’ingingo ya 446.
Uru rubanza rwagombaga gurangira kuburanishwa mu mizi, kuwa 12 Nzeri, ariko ubwo bagezwaga mu rukiko bamwe mu bareganwa na Kizito Mihigo bagaragaje imbogamizi z’uko batanri baboa dosiye yose yuzuye, abandi bavuga ko batarabona ababunganira.



















TANGA IGITEKEREZO