Ibi yabitangaje nyuma y’umukino Gasogi United yatsinzwemo na Rayon Sports 1-0. Muri uyu mukino, Gasogi United yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga agaragaza ko habayeho kurarira.

KNC wari wariye karungu bidasubirwaho nyuma y’umukino, yahakanye ibyo kuba Ikipe ye yatsinzwe yarushijwe, avuga ko byatewe n’uko Komisiyo y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, iri kumwihimuraho bitewe n’amagambo aherutse kuvuga asaba Perezida wayo kwegura bitewe n’amakosa y’imisufurire akomeje kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mugabo wari wabishe bigaragara ntiyariye indimi, kuko yagize ati “Bitewe n’ibyo twavuze ngo Perezida wa Komisiyo yegure n’ubu ni byo akoze. Ibi ni ibigaragza ko Federasiyo yuzuyemo mafia, umwanda n’ibindi.”

KNC washimangiye ko ashora miliyoni 300 Frw buri mwaka muri Gasogi United, yavuze ko ibi bikorwa yise ‘umwanda’ atabyihanganira, bityo ko Ikipe ye ayikuye muri Shampiyona nubwo azagumana abakinnyi akazakomeza no kubahemba.

Ati “Twebwe dufashe icyemezo, ni nacyo nsorezaho, ko guhera uyu munsi tuvuye mu marushanwa, nta nubwo dushobora kugaruka nubwo zaba impuhwe z’Imana. Mwabonye umupira twakinnye ariko abasifuzi baje bafite ibyo babwiwe gukurikiza (briefed) nibyo tuvuga ko nibadakemura ibi hari n’igihe abantu bazarwana hanze y’ikibuga.”

Yakomeje avuga ko imisifurire nk’iyo igayitse ariyo ituma umupira w’u Rwanda udatera imbere ndetse n’abashoramari ntibashamadukire kuwushoramo imari.

Ati “Ubu wakora ibintu nk’ibi ukifuza gushora amafaranga mu mupira, noneho banasebeje na Minisitiri waje kureba uyu mukino. Nibadakubura umwanda uri muri Federasiyo y’u Rwanda, Olivier (Perezida wa Ferwafa) ufite abantu b'aba-mafia. Ibyo ndabivuze unshaka ampamagare ariko ubu nta n’icyo mbasaba kuko nakuyemo ikipe.”

Uyu mugabo usanzwe ari umutaripfana yabajijwe niba mu gihe haramuka hari ibikosowe yakemera kwisubiraho ku cyemezo cyo gukura Ikipe ye mu marushanwa, avuga ko atabyitayeho.

Ati “Ibyo simbyitayeho, byabaye ku [mukino wa] Police FC, Gorilla FC…twe rero ntabwo tujya twinginga, tubivuyemo. Ninkenera kugura ikipe nzayigura ahandi kandi ntekereza ko bizaba byiza kurusha ibi.”

Yavuze ko ukomeje gushora amafaranga mu mupira w’amaguru mu Rwanda, “Waba uri ikigoryi kimwe cyo mu bitabo cyanahanuwe, uramutse ukomeje gushyira amafaranga mu mwanda nk’uyu.”

Amategeko agenga FERWAFA, ingingo ya kabiri igaragaza ko umunyamuryango wese ashobora gusezera muri FERWAFA ku bushake, ariko icyo gihe aba agomba kwandikira Perezida wa FERWAFA ibaruwa ishinganye akayishyikiriza ubunyamabanga bukuru.

Ukwegura kugira agaciro mu rwego rw’amategeko igihe umunyamuryango yujuje inshingano zose zijyanye no gutanga imisanzu muri FERWAFA ndetse no kwishyura abandi banyamuryango.

Amategeko agenga umupira w’amaguru, ingingo ya 11, avuga ko umukinnyi ahanirwa kuba yaraririye igihe habaye ibikorwa bikurikira, birimo nko gukurikirana umupira yifuza gutsinda, gukora ku mupira watewe na mugenzi we, kwataka umukinnyi w’ikipe bahanganye, kubuza umukinnyi bahanganye kuba yakina uwo mupira urekuwe cyangwa kumubuza kubona uwo mupira.

Hari kandi kugerageza mu buryo bugaragara gukina uwo mupira uri kuza bikaba byabuza uwo bahanganye kuwukina no gukora igikorwa kigaragara kibuza uwo bahanganye gukina uwo mupira.

Hagati aho, impaka zakomeje ku mpande zombi, aho bamwe mu bafana banenze KNC bavuga ko hari uburyo yari butangemo ibitekerezo bye ariko ‘adatukanye’, abandi bakavuga ko imisifurire yanenze nta kibazo yari ifite, ahubwo ko byatewe n'uburakari bw'uko Ikipe ye yatsinzwe.

KNC yavanye Gasogi United muri Shampiyona y'u Rwanda
KNC yavanye Gasogi United muri Shampiyona y'u Rwanda