00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KNC yagiriye inama umuryango wa Murungi Sabin

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 13 September 2024 saa 12:56
Yasuwe :

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) akaba n’umuyobozi wa Radio/TV1 yasabye umuryango w’umunyamakuru Murungi Sabin kwiyambaza inzego z’ubutabera nyuma yo kubona ibikomeje kumukorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

KNC yagarutse kuri ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Nzeri 2024 mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio 1.

Uyu mugabo avuga ko Sabin akomeje gukorerwa ihohoterwa aharabikwa ku mbuga nkoranyambaga bityo akwiriye gushaka umunyamategeko bagatanga ikirego kuko ari gukorerwa ibyaha.

Ati “Abamukoreye iryo hohoterwa bamukurikirana kugera aho avunitse, yabaye umugabo akaza akarega akavuga ati barampohoteye.”

“Ikigaragara si umugore we bafitanye isezerano wareze, ndetse si n’umugabo w’uwo mugore wareze, ubundi niba ari izina baryandagaje naveyo ashake umunyamategeko arege amategeko aramurengera, kandi ikigaragara ntiyafatiwe mu cyaha.”

KNC akomeza avuga ko abakomeje gukwirakwizwa aya mashusho bavuga ko ari Sabin Murungi nta gihamya bafite cyerekana ko avuye gukora icyaha.

Yakomeje asaba umugore wa Sabin ndetse n’uwo mugore uvugwa ko bari kumwe ko na bo bakwiriye gutanga ikirego kuko bari gukorerwa ibyaha.

KNC kandi yaburiye abakomeje gusakaza aya mashusho kubihagarika batazisanga muri ibi byaha bikitwa ubufata cyaha mu guharabika umuntu.

Ku wa 12 Nzeri 2024 kuri shene ya Youtube ya Yago TV Show hagaragaye umugabo witwa John wiyimereye ko ari we wafashe amashusho ari gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga nawe ahamya ko uwo yabonye ari Sabin Murungi yabonye.

Uyu mugabo na we avuga ko atishimiye kubona umugabo winjiriye urugo rw’undi mugabo mugenzi we abona atarebera ibikomeje kuba kuri urwo rugo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amashusho yari aherekejwe n’amagambo avuga ko Murungi Sabin yaciye inyuma umugore agashaka guhunga ngo adafatirwa muri iki gikorwa bituma asimbuka igipangu ngo byamuviriyemo imvuno ikomeye.

Iby’iyi mvune benshi babihuje n’itangazo na we ubwe yisohoreye agaragaza ko arwaye ku buryo n’iby’akazi yabaye abihagaritse akazagasubukura mu gihe azaba yongeye gutora agatege.

Kugeza ubu aya amakuru bigoye kwemeza ukuri kwayo, cyane ko ba nyirubwite ntacyo baratangaza, ndetse n’amashusho yagiye hanze akaba nta na hamwe agaragaza Murungi Sabin aca inyuma umugore we.

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yasabye umuryango wa Sabin Murungi kwiyambaza inzego z'ubutabera kuko ibyo ari gukorerwa abona bigize icyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages