Butera Knowless avuga ko iyi ndirimbo yise “Uzitabe” yaje mu ntekerezo ze na Ishimwe Clement nyuma yo gutekereza ku rubyiriko rwitangiye igihugu rukakibohora.
Yavuze kwitaba igihugu muri iki gihe biri mu buryo butandukanye harimo kwiteza imbere , kuba intangarugero , gutabara, kwirinda kuba ikigwari n’ibindi birimo kuba urugero rw’ibyiza.
Knowless aganira na Chita Magic, yavuze ko abanyarwanda ubu bari mu gihugu cyiza buri wese yishimira bityo abo cyahaye buzima bakwiriye kukirwanirira kikarushaho kuganza.
Ati “Turi mu gihe cyiza cyo kuba wakwishimira kwitwa Umunyarwanda, hari ibihe u Rwanda rwaciyemo byari bibi cyane, byari biteye isoni ku buryo bamwe batiyumvishaga ko uri umuntu uvuye mu Rwanda bakibaza aho wanyuze kubera ishusho bahafite.”
“Mu myaka 30 ishize, benshi mu myaka yanjye bamwe bangana n’ayo mateka abandi bayarutaho gato , ni bo bagabo, bagore, ni bo mbaraga z’u Rwanda muri iki gihe.”
Yakomeje agira ati “Twaricaye rero turi kuganira ku bintu bitandukanye , bigaruka ku gukorera igihugu no kugikunda, bijyanye n’amateka yacyo nk’abanyarwanda muri rusange, dutangira gukururwa nabyo hanyuma Clement ni we watangiye kwandika iyo ndirimbo agendeye kuri ibyo twari turi kuganira.”
Yavuze ko muri icyo kiganiro, we n’umugabo we bibazaga ku muhate w’abasore n’inkumi babohoye u Rwanda.
Ati “Tukibaza tuti ni abantu bangahe uyu munsi batabara ugendeye ku byo umaze kugeraho ukagenda ugasiga byose, imiryango yabo , imitungo ku bw’inyungu za rubanda. Ibyo biganiro byose ni byo byavuyemo iyi ndirimbo tubona ko ari twe dukeneye kwitaba kuko noneho nitwe tugezweho.”
Umva “Uzitabe” indirimbo ya Butera Knowless yatuye abanyarwanda n’abakunda u Rwanda muri rusange
Kurikira ikiganiro kirambuye



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!