Kuba ibihugu bimwe na rimwe birangwamo imiyoborere mibi, kuba nta bushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’ubuhinzi bukorwa, kuba nta bashoramari bahagije bari batangira gushora imari mu buhinzi, ndetse no kuba ibikorwa remezo bitarakwira hose, izi nizo mpamvu nyamukuru zagaragajwe zituma kwihaza mu buribwa k’umugabane wa Afurika bikomeje kugenda biguru ntege.
Ibi byagaragajwe mu nama yahuje abadebite bo mu bihugu bigize Umuryago wa Afurika y’i Burasirazuba yari iteraniye i Kigali, aho byagaragajwe nubwo umurimo w’ubuhinzi ukorwa na benshi ku mugabane wa Afurika, hakiri imbogamizi zikiboneka, bityo bigatuma uyu mugabane utabasha kwihaza mu biribwa, mu gihe uvugwa ko ufite ubutaka buhagije bwo guhingwaho ndetse 80% by’Abanyafurika bakaba bakora uwo mwuga.
Prezida w’Inteko y’Afurika y’i Burasirazuba Dr. Margaret Nantongo Zziwa, yavuze ko umubare munini w’Abanyafurika, utunzwe n’umwuga w’ubuhizi, nyamara iyo urebye ibiva muri uwo mwuga, usanga bikiri hasi cyane, iyi akaba ariyo mpamvu Dr Margaret ashimangirako ibiganiro nk’ibi ari ingenzi ku Banyafurika ariko by’umwihariko abatuye muri Afurika y’i Burasirazuba.
Dr. Margaret Nantongo Zziwa agira ati “Imbogamizi nyinshi zikiboneka mu buhinzi, hari ikibazo cy’imiyoborere myiza itarimakwazwa muri Afurika, ku bw’ibyo rero bituma abantu badakurikirana uburyo bushya kandi bugezweho bw’ubuhinzi. Ikindi ni ibikorwa remezo bitameze neza, bigatuma ubuhahirane mu by’ubuhizi budatera imbere uko bikwiye, ikindi ni uko nta bushashakatsi bwimbiste bukorwa mu bijyanye n’ubuhinzi ku buryo twashaka uko tubuteza imbere.”
Uyu muyobozi akomeza agira ati ”Igikomeye kurusha ibindi ni uko nta bashoramari benshi bari baboneka kuri uyu mugabane wacu ku birebana n’ubuhinzi, ndetse yewe n’ingego z’imari z’ibihugu usanga zidashyira amafaranga menshi mu buhinzi, kandi umubare munini w’umuhinzi. Haracyari byinshi byo gukorwa rero, tugasimbuza ubuhinzi gakondo ubuhizi bigezweho, kuko n’ubu umubare munini ni uw’abagihinga bifashishije isuka n’umuhoro, kandi byakagombye kuvaho bigasimbuzwa amamashini.”
Mr. Holger Gustafsson, umudepite mu Nteko y’Iburayi akaba n’Umuhuzabikorwa w’intego z’ikinyagihumbi wita ku mugabane w’Afrika, avuga ko nubwo hari abashoramari baturuka ku mugabane w’Aziya bakomeje kwiyongera mu bikorwa by’ubuhinzi, ngo haracyakenewe ubuvugizi bwinshi bwo kumvisha za guverinoma z’ibihugu bya Afrika ko bakwiye kongera ingengo z’imari mu buhinzi, kandi bagaharanira imiyoborere myiza kuko ariyo pfundo ry’amajyambere.
Nubwo ariko bimwe mu bihugu bya Afurika bitungwa agatoki mu kutagenera ingengo yimari itubutse urwego wr’ubuhinzi, Kantengwa Juliana Depite mu Nteko Ishingamategeko uhagarariye u Rwanda avuga ko urebye ubushobozi bw’u Rwanda, ukareba ingengo y’imari ndetse ukareba n’ingengo ishyirwa mu buhinzi, usanga u Rwanda ruri ku rwego rushimishije ko ariko hakwiye gukomeza gukorwa ubuvugizi ku buryo iyo ngengo y’imari ishyirwa mu buhinzi yaziyongera.



















TANGA IGITEKEREZO