00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ko nta soko rya cocaine riba mu Rwanda ibiciro byayo Polisi itangaza biva he?

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 12 March 2015 saa 01:41
Yasuwe :

Iteka iyo Polisi y’u Rwanda ifatiye ku butaka bw’u Rwanda ibiyobyabwenge bikomeye nka cocaine, hatangazwa agaciro ka byo mu mafaranga cyangwa mu madolari, ibi bigatuma benshi bibaza aho ako gaciro kaba katurutse cyane ko nta soko rya byo ryemewe mu Rwanda.

Ingingo ya 593 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda ibuza guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge, n’aho iya 594 ikagena ibihano ku warenze ku ngingo iyibanziriza.

Izo ngingo zombi zituma kizira gucuruza ibiyobyabwenge mu ruhame, kuko n’aho bicururizwa haba ari mu bwihisho bigatuma nta giciro fatizo cyangwa cyizwi cy’ibiyobyabwenge kibaho mu Rwanda.

Ariko kuba ku butaka bw’u Rwanda hafatirwa Urumogi, Cocaine, Waragi cyangwa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, Polisi igatangaza agaciro ka byo mu mafaranga cyangwa mu madolari, bituma bamwe bibaza igishingirwaho mu kugena ako gaciro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa aganira na IGIHE, yatangaje ko agaciro k’ibyo biyobyabwenge bikomeye, kagenwa hagendewe ku isoko mpuzamahanga, aho ibyo biyobyabwenge bicururizwa, akenshi kakamenyekana kanatangajwe n’ababifatanywe.

CSP Twahirwa ati “…n’ababicuruza barabikubwira, ubifite turamubaza tuti bigurishwa bite? Barabivuga…Ku isoko mpuzamahanga nk’i Burayi n’ahandi biba bizwi n’ubwo bicuruzwa mu buryo bwa rwihishwa. Hari n’ishami ry’Umuryango mpuzamahanga (UN) werekana ibiciro by’ibiyobyabwenge uko bigenda bihinduka.”

Tumubajije niba ari na bwo buryo bukoresha mu kugena agaciro k’udushashi twa Kanyanga iva muri Uganda ndetse n’ikorerwa mu Rwanda, cyangwa udupfunyika tw’urumogi Polisi ijya ifata, CSP Twahirwa yagize ati “Ntaho bihuriye n’ibyo kuko ibyo ni igiciro kiri local (imbere mu gihugu), Kanyanga ni ukubaza abaturage, tukabaza uyifite tuti wayiguze angahe?”

Iyi ni Cocaine yafatiwe i Kigali yari ifite agaciro ka miliyoni 702 z'amafaranga y'u Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNODC (United Nation Office on Drugs and Crime) rigaragaza buri gihe imiterere y’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ku isi, aho mu cyegeranyo iri shami ijya ishyira ahagaragara, rinagaragaza ibiciro by’ibiyobyabwenge bijya bikunda gucuruzwa mu buryo bwambukiranya imipaka.

Muri Kanama umwaka ushize Polisi yafashe umwongerezakazi atwaye Cocaine ya miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda yayambariye ku myanya myibarukiro ye, mu Ugushyingo 2014 hafashwe abandi bantu babiri harimo n’umunyakenyakazi na bo bari batwaye Cocaine ya miliyoni 702, aba kandi biyongera ku bandi banyarwanda bafatanywe iya miliyoni 85.

Ingingo ya 593 y’Itegeko Ngenga rishyiraho Amategeko ahana igira iti “Guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge birabujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze ritangaza urutonde rw’ibiyobyabwenge.”

Igika cya mbere cy’ingingo ya 594 y’iryo tegeko kikagira kiti “Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).”

Igika cya kabiri cy’iyo ngingingo kigira kiti “Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).”

Igika cya gatatu cyo kikagira kiti “Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.”

Ibyo Polisi y’u Rwanda itangaza, ubihuje n’izi ngingo z’Amategeko, bisobanura neza ko kugenerwa agaciro kw’ibyo biyobyabwenge, bidatanga icyuho na gito ku washaka kwishora mu bucuruzi bwabyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages