Kutabasha gusoza imirimo mu gihe cy’amezi atatu (3) yari yagenewe, Komisiyo ishinzwe gucukumbura uruhare rwa BBC mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yongereweho ukwezi kumwe kuri gihe yari yahawe.
Nk’uko Martin Ngoga umuyobozi w’iyo Komisiyo yabitangarije IGIHE.com, mu mezi atatu yari yagenwe, hakusanyijwemo ibikenewe, hashakishwa abatangabuhamya, ndetse igihe cyo kubumva gitangiye hakabamo iminsi imwe n’imwe badakora kuko abo batangabuhamya babaga batabonetse.
Ngoga yagize ati “Mu ntangiriro, twamaze ibyumweru bibiri twegeranya ibikenewe, tunashaka abo kudufasha, tumara indi minsi dutoranya, tumenyesha, tunatumira abatangabuhamya. Ubwo twatangiraga kubumva, hari iminsi twasimbukaga kuko twagenderaga ku buryo babonekagamo.”
Umuyobozi w’iyo Komisiyo yakomeje asobanura ko amezi atatu yari yahawe iyo Komisiyo yarangiranye n’ukwezi kwa Mutarama 2015, ikaba yongeweho ukwezi kumwe kuzarangirana na Gashyantare, itariki yo gutangaza ibizava mu bucukumbuzi irimo gukora, ikazatangazwa mu minsi iri imbere.
Iyi Komisiyo icukumbura uruhare rwa BBC mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagendewe kuri muri Filimi yiswe “Rwanda’s Untold story”, yakozwe na Jane Corbin umunyamakuru w’icyo gitangazamkuru (BBC) igatangazwa ku mirongo y’iki gitangazamakuru.
Zimwe mu nshingano iyi komisiyo yahawe, harimo kureba niba BBC itararengereye, ikirengagiza amasezerano yagiranye na leta y’u Rwanda hagamijwe kureba niba yarubahirijwe neza, kureba niba amabwiriza icyo gitangazamakuru giha abanyamakuru bacyo mu kazi yarubahirijwe, ndetse no kureba niba abateguye iriya filimi batararenze ku mabwiriza bahawe n’umukoresha wa bo.
Iyi Komisiyo yashyizweho mu Ugushyingo, ihabwa igihe cy’amezi atatu (ashobora kongerwa) ngo ishyire ahagaragara ibivuye mu bucukumbuzi bwa yo, bityo hamenyekane uruhare rudashidikanywaho BBC yaba igira mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki ya 24 Ukwakira 2014, ni bwo RURA yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse by’agateganyo ibiganiro bya BBC byo mu rurimi rw’Ikinyarwanda, hashingiwe ku birego ivuga ko yagejejweho n’abantu batandukanye bashinja BBC amagambo abiba kandi ahembera urwango, kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO