Kuwa 9 Ukuboza 2015 nibwo bwa mbere habayeho umunsi mpuzamahanga wo kwibuka abazize Jenoside hirya no hino ku Isi, bikajyanishwa no kuzirikana amasezerano mpuzamahanga yo kuyikumira, kuyihagarika no kuyirwanya, yasinywe kuwa 9 Ukuboza 1948.
Kuri uyu munsi Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yazirikanye inashimira abamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu, batujwe mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, banahabwa televiziyo izabafasha kumenya amakuru.
Umuyobozi w’iyi komisiyo, Nirere Madeleine, yavuze ko abahagaritse Jenoside bafashe iya mbere mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga kandi bagomba kubishimirwa.
Yagize ati ’’Ni umunsi wo kubwira abamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside, ko igihugu kibibashimira kuko bafashe iya mbere mu kubahiriza amasezerano yo guhagarika, gukumira no kurwanya Jenoside.“
Yakomeje asaba Abanyarwanda bose kuzirikana agaciro k’ababohoye igihugu, kurushaho gukumira Jenoside no kwirinda icyabasubiza inyuma himakazwa ubutabera.
Umwe mu bamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside ,Lt. John Ntabana uyobora abamugariye ku rugamba batujwe muri Rusheshe, yavuze ko bishimiye uko igihugu gihora kibatekereza kikabitaho.
Inama rusange ya Loni yabaye ku ya 11 Nzeli 2015, niyo yemeje ko tariki ya 9 Ukuboza, iba umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside no gukumira ko icyo cyaha cyongera kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO