Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu irashimira Polisi y’Igihugu, uruhare rwayo mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, aha kandi ikaba ishima uburyo ifatwa n’ifungwa risigaye rikurikiza amategeko.
Nirere Madeleine, Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagize ati “Turashimira Polisi y’u Rwanda uburyo yubahiriza inshingano zayo mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda no hanze yarwo. Polisi yacu iza ku isonga mu gukora neza, (…) yubahiriza inshingano zayo mu ifata n’ifunga ry’abakekwaho ibyaha, bikubiye mu gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko.
Nirere yatangaje ibikoresho Polisi ifite bafite bijyanye n’amikoro y’igihugu, nyamara avuga ko Komisiyo ayoboye igiye kubakorera ubuvugizi, bushobora gutuma babona imodoka zo gutwara abakekwaho ibyaha baba bagomba kubahwa nk’ikiremwamuntu.
Ndetse ibi bizanajyana no kuba babona imashini zo kwandika n’izo kubika amadosiye y’abakekwaho ibyaha.
Ibi Perezidante wa Konisiyo y’Ubu5enganzira bwa muntu yabitangaje ubwo yari mu mamahugurwa yahuje abayobozi ba Polisi mu turere, n’abagenzacyaha ba Polisi bose hamwe bagera kuri 60, yamaze iminsi ibiri mu Karere ka Muhanga, yasojwe ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2013.
CSP Gasana Yussouf wari intumwa ya Polisi yavuze ko ubumenyi butandukanye bongerewe buzabafasha kwirinda amwe mu makosa abapolisi bashobora guhura nayo ku bijyanye n’ifunga n’ifungura bashobora gukora, bitewe no kutabimenya.
Amwe mu masomo aba bari mu mahugurwa bahawe, arimo ibyerekeye ifunga n’ifungura, amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu, amasezerano mpuzamahanga yerekeye kurwanya iyicarubozo n’ibindi bihano, cyangwa ibikorwa by’ubugome bidakwiye umuntu bimutesha agaciro n’uburenganzira, n’inshingano by’umwenegihugu mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
img34792|center>



















TANGA IGITEKEREZO