00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu iramagana ibikorerwa abirukanwa muri Tanzania

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 August 2013 saa 06:26
Yasuwe :

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu iramagana ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorerwa Abanyarwanda bameneshwa ikivunge mu gihugu cya Tanzania. Ivuga ko ibi binyuranyije n’Amasezerano n’amahame y’Uburenganzira bwa Muntu yaba ku rwego mpuzamahanga, ku rwego rwa Afurika ndetse n’ay’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi iyi Komisiyo ibitangaje nyuma yo gusura Abanyarwanda ku mupaka n’aho bakirirwa by’agateganyo mu Karere ka Kirehe, mu ntara y’Iburasirazuba no kuganira na bo (…)

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu iramagana ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu rikorerwa Abanyarwanda bameneshwa ikivunge mu gihugu cya Tanzania. Ivuga ko ibi binyuranyije n’Amasezerano n’amahame y’Uburenganzira bwa Muntu yaba ku rwego mpuzamahanga, ku rwego rwa Afurika ndetse n’ay’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi iyi Komisiyo ibitangaje nyuma yo gusura Abanyarwanda ku mupaka n’aho bakirirwa by’agateganyo mu Karere ka Kirehe, mu ntara y’Iburasirazuba no kuganira na bo ndetse n’ubuyobozi bubakira, aho Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yasanze hari bumwe mu burenganzira bwa muntu bavukijwe, burimo kuba basiga imitungo yabo igizwe n’amazu, imyaka, amatungo n’ibindi. Kuba bamwe batandukanywa n’abagize imiryango yabo, bagasiga abagore babo, abagabo babo n’abana babo, kuba hari abapfuye ndetse n’abahohotewe ku mubiri mu gihe bari mu nzira bava muri Tanzaniya baza mu Rwanda, kuba hari abana bavukijwe uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi bombi, bakanavutswa Uburenganzira ku burezi kuko hari abateshejwe amashuri.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu itangaza ko iyirukanwa ry’ikivunge n’ihohoterwa ryakorewe Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania, binyuranyije n’amasezerano n’amahame by’Uburenganzira bwa Muntu, by’umwihariko Uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu irasaba inzego bireba, kwita ku bibazo by’ihungabanywa ry’Uburenganzira bwa Muntu ryakorewe Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, kugira ngo bibonerwe ibisubizo mu gihe kitarambiranye kandi iryo hohoterwa rihagarare.

Muri iri tangazo ryasohowe n’iyi Komisiyo ku wa 28 Kanama 2013 rigashyirwaho umukono na Perezidante wayo Nirere Madeleine, by’umwihariko isaba Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu n’Imiyobere Myiza ya Tanzania gukora iperereza ku bibazo by’ihungabanywa ry’Uburenganzira bwa Muntu byagaragajwe mu nyandiko yagejejweho na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’u Rwanda, gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bahohotewe basubizwe uburenganzira bavukijwe, no gukumira ihutazwa ry’Uburenganzira bwa Muntu nk’iryo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages