Kaminuza y’u Rwanda igira amashami atandatu mu gihugu hose, aho muri buri shami Abanyeshuri baba bahagarariwe n’ikitwa “Guild Council” bose bahuriye mu ishyirahamwe riyoboye Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ryitwa “URSU”
Mu Rwanda haherutse kwaduka ikibazo cyo kwibura kuri lisiti za Buruse ku banyeshuri basaga ibihumbi 3000 aho benshi twaganiriye bavumiraga mu matamatama abayobozi b’Abanyeshuri muri za Kaminuza ko batabavugira ngo ikibazo gukemuke uko bikwiye.
Bimwe mu bibazo bituma abanyeshuri bahora baryanira inzara abashinzwe kubavugira muri za Kaminuza harimo kwibura ku ntonde za Buruse,ikimenyane mu gutanga amacumbi,gufatirwa ibyemezo badashaka batagishije inama n’ibindi bibasagarira mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ibi byatumye twegera abayobozi b’Abanyeshuri muri za Koleji zitandukanye maze batubwira ko bakora cyane ahubwo ko rimwe ibiba ku banyeshuri ari bo biba byabaturutseho.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ubumbiye hamwe Koleji esheshatu, Alexis Kagame avuga ko abanyeshuri bavugirwa mu buryo buba bubangutse gusa hakaba ubwo biba ngombwa ko basabwa kwihangana cyane ko iyo hari ibyo batari bujuje nk’imyirondoro, kwishyura amafaranga n’ibindi.
Uyu muyobozi kandi yagize icyo avuga ku bindi bibazo byagiye bitagwa neza abanyeshuri harimo no kuba imihango yo gusoza amasomo ibera i Kigali ku banyeshuri bose ,kwimurira abanyeshuri mu zindi Kaminuza n’ibindi.
Yagize ati “Bamwe mu banyeshuri ntibarabyiyumvamo ,Abanyeshuri bakwiye kumenya ko aho waba wiga hose ko ikicaro cya Kaminuza y’u Rwanda kiri i Kigali.”
Kaminuza imwe kuri bo ni igisubizo
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ,Alexis Kagame ,avuga ko hakozwe byinshi mu myaka ibiri Kaminuza y’u Rwanda imanze mu nzibacyuho harimo kuba abarimu basigaye baboneka,ihererekanyamakuru ryihuse muri Kaminuza y’u Rwanda, no kuba abayobozi b’abanyeshuri bagira uruhare mu byemezo bifatirwa Kaminuza.
Umuyobozi wungirije mu muryango w’Abanyeshuri ishami rya Huye(NURSU),Bugingo John, avuga ko ikindi bishimira ni uko ubu abanyeshuri bagiye kujya bahabwa inguzanyo na Banki bityo uruhare rwa Komite rukazaba atari runini cyane.
Umuyobozi w’Abanyeshuri muri Kaminuza ya CBE, Richard Sebahire, avuga ko bishimira ubufatanye bagirana na Kaminuza ndetse n’Abanyeshuri ariko Leta ikaba ikwiye kuzirikana ko benshi mu banyeshuri ari abakene bityo bakaba bakwiye kujya bahabwa Buruse ku gihe ndetse akongera akavuganira siporo n’imyidagaduro byazimye muri zimwe za Koleji zigize Kaminuza y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi,Prof. Nelson Ijumba, avuga ko abayobozi b’abanyeshuri muri Kaminuza bakwiye kongera uburyo bavuganira abanyeshuri cyane ko iyo baje mu nama bicecekera kandi Kaminuza ikazumva ibibazo bisakuza hanze.
Ati “Bakwiye guharanira inyungu z’umunyeshuri aho ziva zikagera kuko nibo bazi ibibazo bahura nabyo…Kuri njye bakwiye kongera uko bakora ibyo batorewe kuko ni kenshi baza mu nama bakicecekera kandi bataba bakwiye kuba “Shy” cyangwa guceceka”
Prof Ijumba avuga Komite ikwiye kujya icukumbura ibibazo by’Abanyeshuri kuko ari bwo byumvikana kurusha uko umunyeshuri yabyivugira.
[email protected]
Twitter:@biroridinatale



















TANGA IGITEKEREZO