Iki kibazo bakigejeje kuri Perezida Kagame mu 2015, asaba Polisi, bavuga uburyo uwari Umucungamutungo w’iyi koperative yanyereje amafaranga yabo, asaba Polisi, Ubushinjacyaha n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe amakoperative kugikurikirana kigakemurwa mu maguru mashya ariko na n’ubu kiracyari agatereranzamba.
Abaganiriye na TV1 kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2017, batangaje ko Kabanda Emmanuel wari umucungamutungo yagejejwe mu nkiko agatsindwa urubanza, ariko cyaba igifungo yakatiwe no kwishyura amafaranga yanyereje nta na kimwe cyakozwe.
Umwe muri bo yagize ati “ Ikibazo twakigejeje mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge turamutsinda. Amaze kubona ko tumutsinze arigaragaza ajuririra mu Rukiko Rukuru naho turamutsinda ariko ikibabaje kugeza ubu ntitwishyuwe, nta nubwo yigeze afatwa ngo nibura ibihano yakatiwe abyubahirize, kuko yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu no kwishyura miliyoni 37,5.”
Mbere yo gukatirwa n’inkiko ngo Kabanda yishingiwe na se wemeye kumwishyurira ariko na we ntiyubahiriza amasezerano yagiranye na koperative COVEVINYA, nyuma urukiko rutesha agaciro ayo masezerano.
Nyuma yo gukatirwa n’inkiko Kabanda yatawe muri yombi ariko abanyamuryango b’iyi koperative bakubitwa n’inkuba babonye arekuwe atubahirije imyanzuro y’inkiko.
Bavuga ko bamubona yidegembya, ubundi ari mu bikorwa bye by’ubucuruzi birimo inzu zitunganya umusatsi n’utubari mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi wa Koperative COVEVINYA, yatangaje ko yibasirwa bya hato na hato abwirwa amagambo y’iterabwoba n’uyu ukurikiranyweho kubambura amafaranga yabo.
Polisi y’Igihugu yabwiye TV1 ko igikurikirana amakuru kuri Kabanda n’uburyo yafashwe ariko agafungurwa atubahirije ibihano yakatiwe.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS na rwo ngo rwavuze ko nta gereza n’imwe Kabanda yigeze afungirwamo, bituma bene amafaranga bakomeza gusaba ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO