00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kora Coaching Academy yashimiwe icyerekezo gishya cyo gutangira amahugurwa kuri internet

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 27 October 2019 saa 09:25
Yasuwe :

Abakozi b’ibigo bitandukanye birimo amabanki n’abikorera basoje amasomo ya ‘Coaching’ mu ishuri ryigisha ‘ubutoza’ rikorera mu Rwanda (Kora Coaching and Business Academy:KCA) bashimangira ko yabafashije mu kazi kabo ndetse hari n’abazamuwe mu ntera kubera impinduka bagaragarije abakoresha babo babikesha amasomo bahawe.

Coaching ni amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ahabwa abantu bakora imirimo itandukanye, hagamijwe ko bagira impinduka zibaganisha ku iterambere mu byo bakora.

Abasoje amahugurwa muri KCA ni icyiciro cya kabiri kigizwe n’abantu batandatu bakurikira icya mbere cy’abantu 12 basoje umwaka ushize.

Abasoje bavuze ko bagize impinduka mu kazi kabo aho bamwe bivumbuyemo impano nshya, barushaho kumenya kwigenzura bibaha n’umurongo wo gukorana neza n’abakozi babo, abandi bagaragariza imikorere myiza abakoresha babo bazamurwa mu ntera.

Mami Said, uhagarariye Ishami ry’Abashinzwe Abakozi muri Banki ya Kigali, yavuze ko “Ubumenyi yabonye buri kumugirira akamaro we ubwe, abo bakorana ndetse n’ikigo akorera.”

Rwiyemezamirimo mu rwego rw’ubuhinzi, Mukabalisa Jeannette, we yabwiye IGIHE ko amahugurwa yamufashije kubona igisubizo ku kibazo yari afite cy’uburyo bwo kuba umuyobozi mwiza agateza imbere ishoramari rye.

Ati “Mbere yuko nyazamo [amahugurwa] numvaga mfite akabazo ko kumenya uburyo nakwitwara kugira ngo nyobore kampani nari nshinzwe ikure abakozi bayirimo bayikorere bishimye kandi dufatanyirize hamwe kugera ku musaruro. Kubera ko aribwo bwa mbere nari nyigezemo no kuyobora ku rwego rwo hejuru numvaga ntiyizeye cyane ko nzabishobora.”

Yakomeje agira ati “Nakomeje gushakisha ahantu nakwihugura, nsanga [muri KCA] bongerera abantu ubushobozi nsanga biri no ku rwego ruhanitse mbanza kubitinya […] mu guteza imbere ishoramari namenye uko ngomba kwitwara ngo n’abandi bandebereho, ngomba kuba nzi ibyo ngiye gukora biri ku murongo hanyuma nkamenya uko mfasha bagenzi banjye kuko bagiye baduha ubumenyi bwinshi bwo guhindura umunsi w’umuntu yaje atishimye ariko akirirwa ameze neza.”

Guhera mu Ugushyingo 2019 KCA izatangira gutanga amasomo yayo binyuze kuri internet, abazahiga hirya no hino ku Isi bakazajya babona impamyabushobozi zigaragaza ko bahuguriwe i Kigali.

Abo muri Malawi, Sierra Leone, Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu bamaze kwiyandikisha nkuko, Umuyobozi wa KCA, Ineza Mireille Karera yabitangarije IGIHE.

Ati “Tuzatangira amasomo yo kuri internet ku wa 5 Ugushyingo, dufite abayobozi b’ibigo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bamaze kwiyandikisha, nko muri Malawi, Sierra Leone na Afurika y’Epfo. Ayo mahugurwa azatangwa natwe Abanyarwanda.”

KCA ni ishuri rikorera mu Rwanda rishobora kwaguka ku rwego mpuzamahanga bijyanye n’ubutoza kuko hari n’umuntu wo mu Bushinwa wamaze kwiyandikisha.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi, yavuze ko gahunda za KCA ziri mu murongo w’igihugu, harimo kongerera abantu ubushobozi mu byo bakora bizatuma batanga umusaruro urenzeho, kuzamura ubukungu no guteza imbere gahunda ya ‘Smart Africa’ ishyigikiwe n’u Rwanda.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda ishyiraho gahunda zose ishingiye ku muturage, ndetse ko mu by’ibanze ikora ari ukugira umuturage ujijutse ngo ubumenyi afite bumufashe mu iterambere rye n’iry’igihugu. Byagera mu rwego rw’umurimo agatanga serivisi nziza.

Yakomeje ati “Iyo uvuze ko utanga serivisi binyuze kuri internet uba ushimangira ’smart Africa’ ni ingenzi kuko ni gahunda u Rwanda rushyigikiye yo kugira Afurika umugabane wimakaza ikoranabuhanga, bivuze ngo ushobora kuba umwe mu bashyigikiye iyo Afurika urizana. Iyo ukomeje gutanga izi serivisi uri mu Rwanda binyuze kuri internet uba ushyigikira icyerekezo cyo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.’’

Amasomo atangwa mu bijyanye n’ubuzima, imiyoborere, ubucuruzi, n’ikurikiranabikorwa byose bigamije impinduka z’iterambere.

KCA iri muri gahunda yo kwegeranya ubushobozi bw’ibihumbi $400 izifashisha mu kubaka ikigo kirimo ibyumba by’amashuri n’izindi nyubako bazajya bakoreramo.

KCA yatangiye gukora muri Kanama 2018. Kugeza ubu abakozi bakomeye mu bihugu birimo Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazzaville, Sénégal, Sierra Leone, Côte d’Ivoire, Gambia, Nigeria na Ghana bamaze kuyiyoboka.

Umuyobozi ushinzwe abihugura muri KCA, Dr Modupe Taylor-Pearce, yavuze ko abantu bakwiye kwitabira ‘coaching’ kuko bibafasha gutegura neza ahazaza habo
Dr Modupe ashimira Clare Akamanzi, uyobora RDB yafashije Kora Coaching Academy gutangira ibikorwa byayo
Dr Modupe yashimye Banki ya Kigali mbere yo gushyikiriza ishimwe Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri BK, Flora Nsinga
Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, na we ari mu bahawe ishimwe
Rwiyemezamirimo Mukabalisa Jeannette uhinga imboga n'imbuto byohereza mu mahanga yavuze ko akoresha abakozi 15 babanye neza kubera amahugurwa atanga impinduka yabonye
Umuyobozi wa Kora Coaching Group, Mulalo Rambau, yavuze ko kuba iki igikorwa kigenda cyaguka ari inzozi ze ziri kuba impamo
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yashimangiye ko kwigisha abantu guharanira impinduka z'iterambere ari ingenzi
Uruganda rukora shokora rwa Afrikoa rwamuritse ibicuruzwa bitandukanye rufite rumara abantu amatsiko ku mikorere yarwo
Abahuguwe muri Kora Coaching Academy bagaragaje hari impinduka babonye mu kazi bakesha ubumenyi bahawe

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages