Icyo giterane kizatangira ku wa Gatandatu ku itariki 24 gisoze ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, kizabera kuri ADEPR Nyarugenge mu Gakinjiro nyuma ya saa sita kikaba kitezweho guhamagarira benshi kuri Yesu.

Ni igiterane gifite intego iboneka muri Yesaya 59:1 hagira hati “Dore ukuboko k'Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n'ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.”

AGAPE ni korali imaze imyaka irenga 25 ikora umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge mu buryo bwo kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza buhamagarira abantu kuri Kristo.

Yatangiye ari itsinda ry'abaririmbyi bake cyane nyuma iza kugenda yaguka, ikaba ifite abaririmbyi basaga 130.

Umuyobozi wa Agape, Prof. Sagahutu Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko icyo giterane kigamije guhembura imitima y’abantu ndetse no guharanira ko abataramenya Yesu bamumenya binyuze mu butumwa bwiza.

Muri iki giterane hazabaho kuramya, guhimbaza Imana, Ijambo ry'Imana ndetse no Gusenga.

Biteganyijwe ko muri icyo giterane hazaririmbamo amakorari akomeye ari mu yagezweho mu Itorero rya ADEPR arimo Siloam ADEPR Kumukenke, Jehovah Jireh, Korari Enihakore n’izindi.

Korali Agape yo ku Itorero rya ADEPR Nyarugenge yateguye igiterane cy’ububyutse
Korali Agape yo ku Itorero rya ADEPR Nyarugenge yateguye igiterane cy’ububyutse