Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Koreya y’Epfo, ibiganiro byibanze ku kuzamura imigenderanire n’iterambere ku bihugu byombi. Koreya yijeje u Rwanda inkunga ihanits emu iterambere ry’ikoranabuhanga.
Umubonano w’Abaperezida bombi wabereye kuri ‘Blue House’, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Korea y’Epfo. Bafatiye ku iterambere ryihuse rya Korea y’Epfo ubu ibarirwa mu bihugu 20 bya mbere bikize ku isi, Abaperezida bombi baganiriye ku bikorwa by’iterambere bijyanye n’uko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho mu cyerekezo cy’ahazaza heza kurushaho.
Perezida Kagame w’u Rwanda na Perezida wa Koreya y’Epfo Madmu Park Geun-hye basanga amateka ya Korea ubwayo ari isomo rikomeye ku Rwanda nk’igihugu gikomeje kwiteza imbere mu bukungu n’imibereho myiza y’abagituye.
Kimwe mu byo u Rwanda ruhuriyeho na Korea y’Epfo ni igikorwa cy’Umuganda rusange, gihuje ireme n’igikorwa cya “Saemaul Udong” cyo muri Korea y’Epfo, ibikorwa byombi bigahurizwa ku kwiteza imbere kw’ibihugu bihereye ku ndangagaciro zabyo no kwishakamo ibisubizo.
Umuganda “Saemaul Udong” watangijwe muri Koreya y’Epfo mu myaka ishyira 1970, ubwo abaturage bitezaga imbere mu buryo bwihuse ibyaro batuyemo bakabihindura imijyi.
Perezida Park Geun-hye wa Koreya y’Epfo yashimye intambwe z’indashykiirwa u Rwanda rwateye mu myaka 20 ishize, cyane cyane mu bijyanye no kubaka igihugu gitekanye, imiyoborere myiza, korohereza abashoramari n’uburyo u Rwanda rukomeza guharanira imivugururire igamije iterambere rirambye.
Perezida Kagame yashishikarije abashoramari ba Korea y’Epfo gushora imari yabo mu Rwanda anashimangira ko imigenderanire n’umubano w’ibihugu byombi uzarushaho kujya mbere.
Perezida wa Koreya y’Epfo yavuze ko ibyo bazateramo inkunga u Rwanda ari byinshi, birimo imiturire, ikoranabuhanga, kubaka ubushobozi bw’inzego z’iterambere, n’ibindi.
Perezida Park yagize ati : “Dushima kandi twifuza gufasha u Rwanda mu cyerekezo cyarwo cyo kuba ku isonga mu ikoranabuhanga”
Ubwo Perezida Kagame yasuraga Ikigo cy’itumanaho ‘Korea Telecom’ yashimiye umuyobozi wacyo Chang-Gyu Hwang inkunga batera u Rwanda mu kugeza ku baturage barwo umuyoboro w’itumanaho wa 4G, anabizeza ko iyi 4G izagezwa hose mu gihugu. Perezida Kagame afata imikoramire n’iki kigo nk’urugero mbonera rw’ubufatanye bw’ibihugu mu nzira y’iterambere.
Perezida Kagame yasoje urugendo rwe asaba akebo iwa Mugarura, atumira Mugenzi we wa Korea y’Epfo kuzasura u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO