00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kotsa no kurya imitima y’Abatutsi; ubukana n’umwihariko mubi wa Jenoside ku Mayaga

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 June 2022 saa 07:27
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yarateguwe ikoranwa ubugome n’ubukana ihitana abasaga miliyoni mu minsi 100. Abicanyi bakoze ibikorwa bibi bidakwiriye ikiremwamuntu ku buryo hari benshi bumva ayo mateka bakumirwa.

Mu gice cy’Amayaga mu Karere ka Ruhango habaye umwihariko mubi kuko abatanga ubuhamya bavuga ko Interahamwe zafatanyije n’impunzi z’Abarundi kwica Abatutsi, barangiza bakabakuramo imitima bakayotsa bakayirya.

Ubwo Ibitaro by’Intara bya Ruhango ku bufatanye n’Ikigo Nderabuzima cya Kinazi bibukaga abari abakozi b’ibigo nderabuzima bya Kinazi na Mukoma mu cyahoze ari komini Ntongwe, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagarutswe ku mateka y’ubwicanyi bwahabereye.

Nzigiyimana Celestin warokokeye Jenoside hafi y’ibyo bigo nderabuzima, yatanze ubuhamya agaruka ku bugome n’ubukana Jenoside yakoranwe mu gice cy’Amayaga.

Ati “Hano muri iyi santere ya Kinazi hari imbabura, iyo bicaga Abatutsi babakuragamo imitima bakayotsa kuri iyo mbabura bakayirya. Ibyo byabanje gukorwa n’Abarundi babwira Interahamwe z’inaha ngo ‘twebwe i Burundi iyo tumaze kwica umuntu turya umutima kugira ngo amaraso ye atazadusama’. Ubwo Interahamwe zitangira kurya imitima y’Abatutsi.”

Yakomeje avuga ko iyo mbabura na we yayibonye ubwo yahungaga abicanyi.

Ati “Imbabura twarayibonye muri icyo gihiriri cyose cyo guhunga kandi amakuru y’aha twari tuyafite twahabwaga n’abantu babaga bavuye hano ku kigo nderabuzima batubwira ngo ‘abo bari kwica bari kurya imitima yabo’.”

Twagiramariya Albertine na we yarokokeye Jenoside ku Mayaga mu Murenge wa Kinazi. Yavuze ko Interahamwe zicaga Abatutsi zikabakuramo imitima zikayotsa zikayirya.

Ati “Imitima y’abantu bacu barayokeje ndetse harimo na murumuna w’umugabo wanjye na we umutima we barawokeje ku mbabura barawurya. Ibyo ni ibintu bitubabaza kuko n’Abarundi bagize uruhare mu bikorwa nk’ibyo ntabwo babiryojwe, twifuza ko bagezwa mu butabera.”

Abaganga bishe abarwayi

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Intara bya Ruhango, Dr Namanya William, yavuze ko bamwe mu baganga, abaforomo n’ababyaza bo ku bigo nderabuzima bya Kinazi na Mukoma bagize uruhare muri Jenoside bica abarwayi na bagenzi babo b’Abatutsi.

Ati “Ubundi kwa muganga umuntu ahagana ahashakira ubuzima kandi abahakora baba bashinzwe kubungabunga ubuzima bw’abantu. Ariko mu 1994 siko byagenze kuko habayeho kwica abantu.”

Yakomeje avuga ko bibaha isomo ryo kwitandukanya n’abicanyi, bityo baharanira gutanga serivise nziza ku babagana.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne d’Arc, yasabye abaganga, abaforomo n’ababyaza n’abandi bakora akazi ko kuvura, gukomeza kurangwa n’urukundo no kwita ku babagana babaha serivise nziza.

Ati “Baganga rwose uyu murimo muriho urimo umugisha mwinshi iyo muwukoze neza, ukabazanira n’umuvumo ukabije cyane iyo muwukoze nabi. Nimugire ubumuntu kuko iyi sura abarokotse Jenoside bafite ni indi nshya bahawe n’Imana ishobora byose, kuko ntawumvaga ko azongera kubaho.”

Muri icyo gikorwa cyo kwibuka, Abakozi b’Ibitaro by’Intara bya Ruhango n’ab’Ikigo Nderabuzima cya Kinazi, baremeye umukecuru witwa Mukarubibi Saverine, bamwubakira inzu yo kubamo ndetse bamuzanira n’amazi mu rugo.

Urubyiruko rw'abanyeshuri rwifatanyije nabo mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Intara bya Ruhango, Dr Namanya William, yavuze ko biyemeje gukora akazi kabo barangwa n'urukundo no kwakira neza ababagana
Baremeye umukecuru witwa Mukarubibi Saverine, bamwubakira inzu yo kubamo ndetse bamuzanira n’amazi mu rugo
Hibutswe abari abakozi b’ibigo nderabuzima bya Kinazi na Mukoma mu cyahoze ari komini Ntongwe, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne d’Arc, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi
Ibitaro by’Intara bya Ruhango ku bufatanye n’Ikigo Nderabuzima cya Kinazi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakora akazi ko kuvura biyemeje kunga ubumwe no gutanga serivise nziza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages