00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koweït ku isonga mu bihugu byacurujwemo abanyarwandakazi benshi mu 2018

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 March 2019 saa 09:30
Yasuwe :

Mu bihugu byacurujwemo abanyarwandakazi mu 2018, iby’Abarabu nibyo biri ku isonga by’umwihariko Koweït yakuwemo 10.

Mu 2018, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwakiriye ibirego by’abakobwa 49 bajyanwe gucuruzwa mu bihugu bitandukanye, abagera kuri 17 bagarurwa mu gihugu.

Mu bagaruwe, babiri bavuye muri Malaisie, umwe muri Kenya, undi mu Bushinwa, batatu muri Arabie Saoudite mu gihe Koweït ariyo yakuwemo benshi kuko bari icumi.

Mu kiganiro Ministeri y’Ubutabera iherutse kugirana n’abanyamakuru, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, Ruhunga Jeannot, yavuze ko icuruzwa ry’abantu rikomeje gutizwa umurindi n’ikoranabuhanga.

Ati “Ibibazo byinshi dufite ni ibyo mu bihugu by’Abarabu, Koweït , Arabie Saoudite, aho abantu bakangurira abana kujya gushaka akazi, bakabatwara bagerayo bakabashyira mu mirimo y’uburetwa.”

Yarakomeje ati “Icuruzwa ry’abantu ritesha agaciro ikiremwamuntu. Iki kibazo kiribanda cyane ku bana b’abakobwa, aho babashuka bati hari umuntu ushaka inshuti bagatangira kuvugana kuri telefoni, akamwizera agatangira kwishyira mu mutwe ko yasubijwe.”

“Akamwoherereza amafaranga y’itike akagenda atamuzi, kubera ko gusa bavuganye biciye ku wundi, yagerayo agasanga yisanze mu mirimo y’uburetwa cyangwa bakamucuruza. Hari n’aho bigera akaba yatakaza ubuzima kugira ngo bamukuremo ibice by’umubiri.”

Abakobwa baba barajyanwe gucuruzwa mu mahanga, iyo bagize amahirwe bakagarurwa mu Rwanda, baba bafite ibibazo bitandukanye birimo uburwayi ndetse n’ihungabana.

Babanza kwitabwaho, kwigishwa, guhugurwa no kuvurwa bakabona gusubira mu buzima busanzwe.

Mu rwego rwo gukumira icuruzwa ry’abantu, RIB ifatanyije n’izindi nzego nka Migeprof, iz’ibanze, Urwego rw’abinjira n’abasohoka; bashyizweho bakangurira abakobwa n’abandi banyarwanda kwirinda ubushukanyi no gushiturwa n’abo batazi babajyana mu bihugu by’amahanga.

Muri Mutarama 2015, Polisi y’u Rwanda yafashe abakobwa 54 i Kagitumba bikekwa ko bari bagiye gucuruzwa mu mahanga.

Muri Gicurasi 2015, hafashwe abasore barindwi bikekwa ko bari bagiye gucuruzwa muri Kenya. Muri Kamena 2015 nabwo i Ngororero Polisi yafashe umugore wari ugiye gucuruza abana babiri b’abakobwa mu Mujyi wa Kigali.

Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu ukora icyaha cyo gucuruza abantu cyangwa akakigiramo uruhare, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu kugeza ku icumi.

Abanyarwandakazi icumi bakuwe muri Koweït aho bari barajyanywe gucuruzwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .