Muri ibi bibanza hari 200 biherereye mu Karere ka Bugesera, byose biri mu duce tumaze kugezwamo iterambere bitewe n’ibikorwa remezo bihari.
Muri byo harimo ibibanza 100 biri mu Murenge wa Nyamata, mu bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Kigali, buri kimwe gifite ubuso bungana na metero 20/15.
Byose biri mu cyiciro cy’ibizwi nka R1, ukiguze ashobora kucyubakamo inzu itageretse cyangwa igeretse rimwe. Ushaka kukigura yishyura miliyoni 3.5 Frw.
Uretse ibi bibanza hari ibindi biri mu bilometero bibiri uturutse mu Mujyi wa Nyamata biri mu cyiciro bya R1, bifite akarusho ko kuba byegereye ibikorwa remeza birimo nk’amashuri, imihanda, ivuriro n’ibindi.
Buri kibanza gifite ubuso bwa metero 20/15 naho igiciro kuri buri kibanza ni 1,9 Frw .
Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Maranyundo hari ibindi bibanza 30 byegereye umuhanda wa kaburimbo, agashya bisangiye ni uko bifite umuriro n’amazi.
Buri kibanza muri ibi gifite ubuso buri hagati ya metero 500 na 700, byose biri mu cyiciro cya R1, igiciro cya buri kimwe ni hagati ya miliyoni 3,5 Frw na 5,5 Frw.
Muri uyu Murenge wa Maranyundo kandi hari ibindi bibanza 43 byegereye umuhanda wa Kigali – Bugesera, byose bifite umuriro n’amazi ndetse biteye borune.
Buri kibanza kimwe muri byo gifite ubuso buri hagati ya metero 300 na 500, igiciro cya buri kimwe ni hagati ya miliyoni 2,3 na 3,5 Frw
– Abanyakigali na bo barazirikanwe
Usibye abifuza ibibanza byo mu Bugesera, KTN Rwanda yashyize igorora n’abifuza ibyo mu Mujyi wa Kigali, ishyira ku isoko ibibanza 140 biri mu bice bitandukanye.
Muri ibi harimo ibiri muri Kabeza, ho mu Murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro. Hari kandi ibibanza biri hafi y’Umurenge wa Kanombe, buri kibanza muri ibi gifite ubuso bwa metero 20/30, byose biri mu cyiciro cya R2 naho igiciro cya buri kimwe ni miliyoni 17 Frw.
Muri aka Karere ka Kicukiro kandi hari ibibanza biri Kumuyange muri Kagarama, buri kimwe gifite ubuso bwa metero 20/30, byose biri mu cyiciro cya R1, cyo agaciro ka buri kimwe ni miliyoni 25 Frw.
Mu Murenge wa Rusororo naho hari ibibanza 40 biri ku muhanda wa beto bari gushyiramo kaburimbo. Buri kibanza gifite ubuso buri hagati ya metero 300 na 450 byose biri mu cyiciro cya R1.
Uguze ibi bibanza yemerewe kubyubakamo inzu iri hasi cyangwa igeretse rimwe. Buri kimwe gifite agaciro ka miliyoni 10 Frw.
Muri aka gace kandi hari ibindi bibanza 45 biherereye hafi y’ikigo cy’ababikira aho bagiye gucisha kaburimbo, bikaba bikasemo imihanda ndetse biteye borune kandi bifite amazi n’umuriro.
Ibi bibanza nabyo biri mu cyiciro cya R1 ndetse buri kibanza gifite ubuso buri hagati ya metero 300 na 450. Igiciro cyacyo ni miliyoni 6,5 Frw.
Usibye kuba ibi bibanza biri ahantu heza kandi byujuje ibyangombwa byose, ubiguze nta bibazo ashobora kugira by’umutekano cyangwa ubundi buriganya.
Umuyobozi wa KTN Rwanda, Hagenimana Philemon, yabwiye IGIHE ko bashyira ibi banza ku isoko byabanje gusuzumwa ko byujuje ibisabwa byose ndetse n’ukiguze bamufasha kubona ibyangombwa bye.
Ati “Twebwe dushyira ibibanza ku isoko twabanje kureba ko nta kibazo bifite ko bitari mu makimbirane kandi ko bifite ibyangombwa byose, na wa muntu wakiguze tumufasha kubona gukora ihererekanya hagati y’uwaguze n’uwaguriwe ndetse no kubona icyangombwa cy’ubutaka, ibibanza byacu biba byizewe.”
Uwakenera amakuru arambuye cyangwa kugura ibi bibanza yagana KTN Rwanda aho ikorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Down Town mu igorofa rya gatatu ku muryango F3-20, cyangwa akabahamagara kuri telefoni 0783001414/07890002422 cyangwa akanyura ku rubuga WWW.ktnrwanda.com.































Amafoto: Igirubuntu Darcy




Ibitekerezo 0