Aka ni kamwe mu duce turi guturwa ku bwinshi bitewe n’iterambere ryihuse riri kuhagera, byongeye hakaba hegereye Umujyi wa Kigali.
Ku mafaranga y’u Rwanda atarenze miliyoni ebyiri n’igice, umuntu ashobora kuhagura ikibanza kandi kiri ahantu hatunganyije, haciyemo imihanda, hagera amazi n’amashanyarazi kandi hemewe kubaka inzu nziza ziciriritse.
Umukozi ushinzwe kwamamaza no kugurisha muri KTN, Jane Uwimana, yabwiye IGIHE ko abakeneye kubaka muri uyu mujyi babonye amahirwe adasanzwe yo kwigurira ibibanza bihendutse.
Ati "Nyamata ni umujyi ukataje mu iterambere ku buryo n’ibibanza byaho byahenze, kubona amahirwe yo kuhagura ikibanza muri ibi rero ntibyari bikibaho, uwaba abishoboye yakwihutira kubigura. Kugura ikibanza ukiyubakira inzu birahenduka cyane cyane nko ku bantu baba hanze y’u Rwanda, ikindi kandi binatuma umuntu yubaka ubwoko bw’inzu yifuza."
Sosiyete ya KTN ifite uburambe mu guhuza abaguzi n’abagurisha. Baranga ibibanza bigurishwa, inzu zikodeshwa kandi nta kiguzi baca umukiriya barangiye.
Uguze ikibanza kandi bamufasha gushaka ibyangombwa by’ubutaka akabibona mu gihe gito cyane.



















TANGA IGITEKEREZO