00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku ishuri ry’i Nyange hagiye gushyirwa inzu ndangamateka

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 19 March 2018 saa 06:16
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari impeta n’imidari by’ishimwe (CHENO), rutangaza ko ku ishuri rya ES Nyange, aharokokeye abana 40 bagabweho igitero n’abacengezi, hagiye gushyirwa icyumba kizajya gisobanurirwamo ayo mateka.

Imyaka 21 irashize, abanyeshuri b’i Nyange barokotse abandi basize ubuzima muri icyo gitero, gusa kugeza ubu nta nyandiko zifatika, amajwi cyangwa amashusho yakozwe ku mateka nyayo y’ubutwari bw’abo banyeshuri.

Ubwo hazirikanwaga ubutwari bw’abo bana kuri uyu wa 18 Werurwe 2018, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari impeta n’imidari by’ishimwe, Dr Habumuremyi Pierre Damien, yatangaje ko hagiye gushyirwa inzu ndangamateka izajya isobanura ibyabaye byose icyo gihe.

Yagize ati “ Aha hantu dukwiriye kuhabyaza umusaruro, Inama y’abaminisitiri yemeje ko hashyirwa ikimenyetso cy’ubutwari, mu minsi ya vuba kizaba cyahageze, mu biganiro twakoze na Minisiteri y’Uburezi ariko n’ubuyobozi bwa hano, ni uko hazafatwa ishuri rimwe rigashyirwamo amateka y’ubutwari, na byo tuzabikora.”

Yakomeje avuga ko ibyo bizafasha mu kwigisha urubyiruko, ati “ Ubu dufite urubyiruko ku midugudu, mu mashuri; mudufashe bose bazanyure hano bizatume tubyaza umusaruro iki gicumbi cy’Imena z’i Nyange.”

Mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997, nibwo abacengezi bateye ishuri ryisumbuye ry’i Nyange basaba Abatutsi n’Abahutu kwitandukanya, ariko abanyeshuri bababera ibamba, bituma babarasa batarobanuye.

Ibyo byatumye igihugu gishyira aba banyeshuri 47 harimo 39 bakiriho mu cyiciro cy’Intwari z’Imena.

Abayisenga Theodette warokotse icyo gitero, ashima Leta y’u Rwanda yamwitayeho ikamufasha mu buzima bwe bwose, ariko akavuga ko atajya yibagirwa ayo mashusho.

Yagize ati “ Ikintu cyabaye kiriya gihe njyewe kitajya kimva mu mutwe ni urusaku rwari ruhari, byari uruvangitiranye, ayo majwi ni yo atajya amva mu mutwe.”

Yakomeje avuga ko ikindi kintu ahora yibuka ari umunuko w’amasasu na gerenade babateye ku buryo ngo na n’ubu iyo abitekerejeho amererwa nabi, gusa avuga ko Leta y’u Rwanda yamufashije byose birimo kwiga amashuri yisumbuye, kaminuza no kubona akazi ubu akaba asigaye akora mu Karere ka Ngororero.

Muri icyo gihe, hari intambara y’abacengezi, ndetse ako karere ngo kari gasanzwe karangwamo umutekano muke kubera abacengezi bihishaga mu ishyamba rya Gishwati.

Abayobozi bafashe ifoto y'uwibutso bari hamwe n'Intwari z'Imena zarokokeye i Nyange
Guverineri Munyantwari yakoze mu ntoki intwari
Habanje Misa yo gusabira intwari zatabarutse
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Alphonse Munyantari
Habaye imikino itandukanye hategurwa umunsi wo kuzirikana Intwari
Muligande Aloys wari ushinzwe amasomo kuri iryo shuri ubwo hagabwaga igitero
Phanuel Sindayigaya, warokotse icyo gitero
Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari impeta n’imidari by’ishimwe Dr Habumuremyi Pierre Damien
Umuyobozi w'akarere ka Ngororero, Ndayamabaje Godefroid
Abayisenga Theodette warokotse icyo gitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages