00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku kirwa cya Nkombo kibasirwaga na Kolera cyagejejweho uruganda rw’amazi

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 12 July 2017 saa 08:52
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo, ikirwa giherereye mu Kiyaga cya Kivu mu gice cy’Akarere ka Rusizi bagejejweho amazi meza nyuma y’igihe kinini bakoresha ay’ikiyaga yabateraga indwara.

Uruganda rw’amazi ruherereye ku kirwa cya Nkombo rwatashywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017, abaturage bavuga ko bavomaga amazi y’Ikivu akabatera indwara ziganjemo kolera n’impiswi.

Nyiramidiburo Helena yagize ati “Nari nsanzwe mvoma Ikivu kikantera indwara ariko aho tuboneye aya mazi ntabwo tukirwara kolelera, dushimiye Kagame wacu wabitugejejeho.”

Nyandwi Annonciata yunzemo ati “Twavomaga amazi yo mu Kivu tukarwaragurika kubera imyanda irimo ariko ubu twarakize kubera amazi muzehe yaduhaye, kuva mu kwezi kwa Gatatu turi kuyavoma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, nawe yemeza ko indwara ya Kolera yari yaribasiye abatuye iki kirwa ku buryo m u mwaka wa 2014 hagaragaye abaturage bagera kuri 54 bayirwaye.

Yagize ati “kuba abaturage ba Nkombo bari batuye badafite amazi meza noneho bashaka amazi yo gukoresha mu rugo bakaza kuvoma Ikivu ariko wareba ni isuku yari ihari ugasanga impamvu imwe ituma indwara zikomoka ku mpiswi ziyongera, niyo mpamvu muri 2014 habayeho icyorezo cya Kolera, hagaragaye abarwayi bagera kuri 54 muri uyu murenge wonyine. ”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kamayirese Germaine, avuga ko guha abaturage bo ku Nkombo amazi ari gahunda ya Guverinoma yo kwegereza abaturage amazi ariko kandi agasaba abatuye ku Nkombo kuyafata neza.

Yagize ati “Uru ruganda twatashye hano mu Murenge wa Nkombo ni uruganda rwa amazi ruri muri gahunda ya Leta yo kongerera amazi abaturage mu ntego Guverinoma y’u Rwanda yihaye. Icyo tubasaba uyu munsi ubwo begerejwe amazi izo ndwara zikwiye gucika burundu, bagatangira kuyakoresha biteza imbere bita ku buzima bwabo bakaraba, basakuru aho bari hejuru y’ibyo bakarinda n’ibikorwaremezo bibagezeho.”

Uru ruganda rw’amazi rwatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 580, ruzajya rutanga meterokibe 720 ku munsi rwatangiye kubakwa muri 2014. Aya mazi afite ubushobozi bwo gufasha abaturage ibihumbi 18 batuye kuri iki kirwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kamayirese Germaine mu gutaha uruganda rw'amazi kuri Nkombo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages