Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’intwari z’igihugu biba ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka; kuri iyi nshuro ya 23 uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane, Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne yavuze ko Umunsi w’intwari uzabanzirizwa n’icyumweru cy’ubutwari kizatangira ku itariki ya 20-31 Mutarama 2017, ahatangwa ibiganiro bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka.
Yanavuze ko ku munsi nyir’izina hari ibirori biteganyijwe ku rwego rw’igihugu, aho abayobozi bakuru n’imiryango y’intwari bazashyira indabo ku gicumbi cy’intwari, naho ku rwego rw’imidugudu hashimirwe abakoze ibikorwa byiza by’iterambere.
Ati” Abantu bakora neza niyo batashyirwa mu cyiciro cy’intwari habaho uburyo bwo kubashimira no kubagaragariza umuryango nyarwanda bakamenyekana ko bakoze ibikorwa byiza. Hari ugushimira abakoze ibikorwa by’indashyikirwa dushyira mu cyiciro cy’abarinzi b’igihango.”
Uwacu yakomeje avuga ko gushimira uwakoze neza bidasobanuye kumuha ibintu runaka, ahubwo kumugaragaza mu ruhame byo ubwabyo ari ikintu gikomeye; ibi akaba ari byo bizakorwa ku rwego rw’umudugudu.
Ati” Abarinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu bagize umwanya wo kumenyekana baranashimwa, twumva no ku rwego rw’umudugudu, abarinzi b’igihango kuri urwo rwego bakwiye kumurikirwa abanyarwanda batuye kuri uwo mudugudu bakabamenya, bakanabashimira ko bakoze ibikorwa byiza.”
Ku rwego rw’igihugu hamaze gushimirwa Abarinzi b’igihango bagera kuri 34 biganjemo abagize uruhare mu kurokora abantu muri Jenoside, kugira uruhare mu kunga abantu no komora ibikomere.
Uretse gushimira Abarinzi b’igihango ku rwego w’umudugudu, ibirori byo Kwizihiza Umunsi w’intwari z’igihugu bizasozwa n’imikino ibiri, uzahuza amakipe y’ingabo z’igihugu ndetse n’undi uzahuza ikipe ya APR na Rayon Sports.



















TANGA IGITEKEREZO