00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku munsi w’umugore wo mu cyaro hazaba igikorwa cyo koza abana no kubogosha

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 15 October 2015 saa 07:58
Yasuwe :

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, hazabaho ibikorwa bitandukanye birimo no kumushishikariza kugira isuku ku mubiri, koza no kogosha.

Guhihibikana mu mirimo y’urudaca kuva mu gitondo kugeza mu gicuku , ubujiji n’ubukene ni zimwe mu mbogamizi umugore wo mu cyaro agihura nazo, ibi bigatuma rimwe na rimwe atabona n’umwanya wo kwita ku isuku yo ku mubiri ndetse n’iyo mu rugo muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jacqueline, avuga ko tariki ya 17 Ukwakira 2015, ubwo hazaba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu karere ka Gicumbi, ndetse no muri buri kagari, hazabaho ibikorwa bitandukanye birimo umuganda, kuremera abatishoboye, guhemba abagore b’indashyikirwa 30 mu Rwanda hose n’ibindi.

Yagize ati ‘Tuzakora umuganda dufatanyije n’inzego z’urubyiruko dusana amazu y’abagore batishoboye [...]mu rwego rw’isuku bamwe bazaharura imiharuro y’iwabo, hazabaho n’igikorwa cyo koza abana no kubogosha.’

Yakomeje avuga ko abagore bo mu Rwanda badasobanya, akaba ari muri urwo rwego bakataje bagana ku iterambere, uruhare rwabo ngo rugaragarira ku kuba ubukungu bw’igihugu bwarazamutse ku kigero cya 7.6% mu mezi atandatu y’umwaka wa 2015, ubuhinzi bukaba bwarabigizemo uruhare rungana na 33%, bituma uruhare rw’umugore wo mu cyaro rudashidikanwaho.

Umugore wo mu cyaro ahora ahihibikana, ngo ateze imbere urugo rwe

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Umulisa Henriette, yavuze ko uyu munsi uzizihizwa harebwa aho umugore wo mu cyaro yavuye n’aho ageze.

Yagize ati ‘Hari byinshi umugore wo mu cyaro yagezeho, birimo ko ubukene bwaragabanutse mu ngo ziyobowe n’abagore kuva kuri 66.3% mu mwaka w’2000 kugeza kuri 24% mu mwaka w’2012 nkuko byagaragaye mu bushakashatsi bwa EICV4’

Yakomeje avuga ko kuri ubu abagore bagera kuri 44% ugereranyije n’abagabo 57% bamaze gufunguza konti muri za sacco, abagore bapfa babyara nabo ngo baragabanutse.

Ariko kandi ngo nubwo hari intambwe yatewe, umugore wo mu cyaro aracyugarijwe n’ibibazo birimo ubukene, ubumenyi buke ku birebana no kwihangira imirimo ibyara inyungu, gukora ubucuruzi bukomeye n’ibindi.

Abyuka kare akajya guhinga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages