00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka itatu, yasambanyijwe n’uwamureraga amutera ubumuga

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 19 April 2021 saa 08:35
Yasuwe :

Umuhanzi Ngarambe François mu ndirimbo ye yise “Umwana ni umutware” amugaragaza nk’umuntu w’igitangaza, ko yamubonye akamwunamira, akamusanganira, yamusekera akamuterura bityo ko akwiye kurindwa, agahabwa uburenganzira bwe bwose.

Gakobwa (izina twahinduriye) we nta rukundo rwa kibyeyi yigeze abona ahubwo yatewe agahinda n’uwamwitagaho. Ubwo yari afite imyaka itatu, yahuye n’akaga asambanywa n’uwo yafataga nka se amutera ubumuga, amaguru ye yose n’igice kimwe cy’ukuboko ntibyongera gukora.

Uko byagenze…}}

Gakobwa yabyawe n’ababyeyi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Nyina amaze gutandukana na se, yashatse undi mugabo witwa Mukarurinda Jérôme nawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko baza nawe gutandukana.

Mu 2014, nyina yaje gufata umwanzuro ava mu Mujyi wa Kigali asubira mu Karere ka Gisagara aho avuka ariko Gakobwa amusigira umugabo wa kabiri.

Umwana agize imyaka itatu, Mukarurinda yaje kumufata aramusambanya. Birangiye, umugabo yagerageje gusibanganya ibimenyetso amuta mu mukoki, aza gukurwamo n’abaturanyi bumvise ijwi ry’umwana urira.

Uwari uyoboye Umudugudu wa Kagugu uyu mwana yari atuyemo, Nzamurambaho Mathias, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko uyu mwana asambanyijwe, umugabo yaje gutabwa muri yombi anafungirwa muri Gereza ya Mageragere.

Yakatiwe igifungo cya burundu ariko nyuma aza kwitaba Imana.

Uyu mwana ufite imyaka 11 ubu, yaje kujyanwa kwa muganga, ariko kubera ukuntu yari yangiritse, aza gukuramo ubumuga.

Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga Kibagabaga, nabo bamwohereza ku bitaro bya CHUK, hanyuma bagerageza ibyashoboka nk’abaganga ariko babona ko yari yarangijwe, dukomeza tumukorera ubuvugizi.”

Nyuma umwana yajyanywe mu kigo cyita ku bana bafite uburwayi bw’ingingo cya AVEH Umurerwa giherereye mu Karere ka Bugesera ari naho magingo aya ari.

Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko akigera muri iki kigo, yabanje kwitabwaho kuko yari yarahungabanye.

Ati “Yageze muri iki kigo afite imyaka 11, mu kuhagera dusanga afite ikibazo kuko ntabwo agenda, akuruza ikibuno, igice cyo hepfo n’igice cyo ku kuboko ntibikora.”

Yavuze ko ahantu ashobora kuvurirwa ari mu Bitaro bya Gatagara. AVEH Umurerwa yamujyanyeyo ngo avurwe maze basanga hakenewe miliyoni 2,6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “I Gatagara baduhaye icyizere ko ashobora kuzagenda, ko yaba mu bitaro nibura iminsi 65, akabagwa agakorerwa ibikenewe byose akabasha gutangira kwigishwa kugenda.”

Umuntu wifuza gufasha uyu mwana yahamagara kuri izi nimero: 0788492713

Uyu mwana yasambanyijwe afite imyaka itatu, ubu afite imyaka 11

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages