00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Ku Ndagara’ agace katacyifuzwa kunyurwamo muri Kigali

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 11 December 2015 saa 11:46
Yasuwe :

Impumuro idasanzwe y’aho bita ku Ndagara ituma abahanyura bapfuka ku mazuru, ndetse hari n’abatifuza kuhanyura, basaba ko indagara zihacururizwa zashakirwa ahandi zijyanwa.

Ku ndagara ni ku muhanda wa ’Poids Lourd,’ hepfo gato y’isoko ryo kwa Mutangana, ugana aho abagenzi bategera imodoka.

Abagenda n’amaguru, abagenda n’ibinyabiziga bitandukanye iyo bahageze bamwe muri bo batanguranwa kwipfuka ku mazuru, kubera impumuro mbi indagara zihacururizwa ziba zifite.

Ni ikibazo kimaze iminsi kivugwa uretse no kuba hariswe ku Ndagara kubera ko zihacururizwa, iri zina ngo rifitanye isano n’umunuko uba muri aka gace.

Umwe mu bagenzi waganiriye na TV1 yagize ati “Nko ku mugore utwite, umunuko wa hano ushobora gutuma aruka. Indagara ziranuka cyane ku buryo n’umuntu w’umugabo agenda aciragura, abari mu modoka iyo zihagaze gato usanga bazamura ibirahure bapfutse ku mazuru.”

Undi muturage umaze imyaka itanu mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yumvaga bivugwa ko ahitwa ku Ndagara hanuka.

Ati “Numvaga bavuga ko aha hantu hanuka, aho mpagereye nasanganiwe n’umunuko mbura aho nkwirwa. Izi ndagara uwazikura hano ku muhanda nyabagendwa.”

Abakura imibereho ya buri munsi mu gucuruza izi ndagara, ntibemeranywa n’abavuga ko zinuka, ngo keretse niba ari abanyamahanga.

Umwe mu bacuruza izi ndagara, avuga ko abavuga ibi bigiza nkana. Yagize ati “Indagara nzimazemo imyaka 15 hano turahamenyereye nta kibazo.Nta munyarwanda wavuga ko indagara zinuka, ubwo wenda ni abanyamahanga babivuga.”

Undi mucuruzi nawe ati “Sinavuga ko hanuka kubera ko hantunze, ntabyo njya numva ko hanuka .Nta muntu muzima ukwiye kuvuga ko ibiryo arya binuka.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Muhima, Ruzima John, ntiyemera ko indagara ubwazo zinuka, ahubwo avuga ko hanuka undi mwanda uharangwa.

Yagize ati “Ibiryo biribwa n’abantu ntabwo binuka, ahubwo hariya hantu hari ikibazo cy’isuku nke. Twafashe ingamba nk’Ubuyobozi bw’umurenge ko bakora isuku, bagatunganya imiyoboro y’amazi.Abacuruza indagara twabahaye igihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo babe barangije gutunganya aho bakorera, nibatabikora tuzabyigaho nk’Ubuyobozi bw’Umurenge.”

Abacuruza indagara bavuga ko abanukirwa nazo ari abanyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages