00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya 10, ULK yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1696

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 14 February 2014 saa 10:23
Yasuwe :

Ku nshuro ya 10 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri baharangije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza bagera ku 1696, muri bo abagabo ni 755 ni ukuvuga 44.5% na ho abagore ni 941 bangana na 55.5%.
Uyu muhango wabereye muri Stade ya ULK, witabiriwe n’abantu banyuranye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba, Chancellor wa ULK Prof Kalisa Mbanda ari na we wemeza izi mpamyabumenyi. Hari kandi umuyobozi w’inama Nkuru ya ULK Prof Rwanyindo Ruzirabwoba (…)

Ku nshuro ya 10 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri baharangije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza bagera ku 1696, muri bo abagabo ni 755 ni ukuvuga 44.5% na ho abagore ni 941 bangana na 55.5%.

Uyu muhango wabereye muri Stade ya ULK, witabiriwe n’abantu banyuranye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba, Chancellor wa ULK Prof Kalisa Mbanda ari na we wemeza izi mpamyabumenyi. Hari kandi umuyobozi w’inama Nkuru ya ULK Prof Rwanyindo Ruzirabwoba Pierre, Prof Rwigamba Balinda washinze kandi akaba Perezida wa ULK, hari Visi perezida wa Sena, Gakuba Jeanne d’Arc, Sen. Prof Laurent Nkusi, abandi bagize inteko ishinga amategeko n’abandi bashyitsi batandukanye.

Ubu akarasisi kabimburiye uyu muhango karasojwe, abahabwa impamyabumenyi baragana mu byicaro, ibirori nyabyo bigahita bitangira.

Abandi baje kwifatanya na ULK muri ibi birori harimo abayobora za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda bafitanye umubano na ULK, abihaye Imana n’abandi.

Ibirori birizihizwa na Kolari Jehovajireh yo muri ULk. Ubu abashyitsi bakuru bageze mu byicaro, hakurikiyeho kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, ndetse n’iya ULK.

Ubu umwanya ugezweho ni uwo gusenga, Mme Rwigamba Balinda umuvugizi wungirije wa ULK arimo gusenga asabira umugisha abitabiriye ibi birori ndetse n’abanyeshuri barangije. Ashimira kandi Imana yakomeje kuba hamwe na bo igihe cyose.

Umuyobozi w’icyubahiro wa ULK Prof Kalisa Mbanda atangije ibirori ku mugaragaro. Choral Jehovajireh ya ULK itangiye isusurutsa ibirori.

Umuyobozi wa ULK Dr Sekibibi Ezechiel atangiye aha ikaze abitabiriye ibirori anerekana abashyitsi barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba akaba n’umushyitsi mukuru uyu munsi, Sen Prof nkusi Laurent, Depite Dr Rwabuhihi Ezechiel, Depite Ngabo Amiel, Depite Bampoliki Edouard; abahagarariye ambasade zinyuranye, abayobozi ba za Kaminuza n’amashuri makuru n’abandi benshi.

Abayobozi ba Kaminuza n'amashuri makuru baje kwifatanya na ULK mu gutanga impamyabushobozi ku ncuro ya 10

Akomeza atangaza ko kuva ULK yashingwa imaze gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 19354.

Atangaza ko mu marushanwa yabaye muri EAC mu banyeshuri 6 bavuye mu Rwanda, 3 bavuye muri ULK, batatu batsinze uwa mbere yabaye Sandra Mukesha wo muri ULK. Umwaka ushize ULK yari ifite abakozi bahoraho 418, abarimu bangana 435, atangaza ko ibyo basabwa kuzuza bo bamaze kubirenza.

Hakurikiyeho ijambo rya Prof Rwanyindo Ruzirabwoba Pierre Umuyobozi w’Inama nkuru ya ULK. Abwira abarangije ko babibye barushye ariko bazasarura baririmba Alleluya. Abashishikariza kuzagaragaza ko impamyabumenyi babonye zibahesha ishema zikanagahesha Kaminuza yabareze igihe bazaba bari ku murimo.

Ashima kuba ULK yaratangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ubu higamo abanyeshuri basaga 700 mu mashami 9. Asaba ko muri ULK hakongerwamo gahunda yo kwigisha ubumenyingiro.

Umuyobozi w’icyubahiro wa ULK Prof Kalisa Mbanda, atangaza ko iyo hatabaho ubutwari ubwitange n’ubufatanye uyu muhango muri ULK utari kubaho. Ashimira Prof Rwigamba Balinda kuba yarashinze ULK ikaba ikomeje gukataza mu kubaka igihugu.

Akomeza atangaza ko bishimishije kuba abagore n’abagabo bahiganwa kwihutira kwiga muri ULK ashishikariza n’abandi gufata iya mbere mu kwiyungura ubumenyi muri ULK. Akomeza atangaza ko ibikorwa byagezweho ku bufatanye, kandi bigaragaza ko abanyarwanda bafite umuco wo gukunda igihugu, bafite ubushake bwo gukora neza no gutanga serivisi nziza zimakaza iterambere rirambye. Ati "Kaminuza yacu ntizatezuka gukorana na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurata ko Ndi Umunyarwanda ari icyivugo cy’indashyikirwa mu mihigo."

Asabye abize n’abiga muri ULK kuba intangarugero aho bari hose haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Hakurikiyeho ijambo rya Prof Rwigamba Balinda, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze ULK. Ashima imikoranire myiza iri hagati ya ULK n’inzego za Leta mu rwego rw’iterambere mu by’ubukungu umwaka ushize ULK yatanze imisoro isaga Miliyari imwe na miliyoni 68.

Asaba abarangije kuva mu bwoba bagahanga umurimo. Agira ati "Mugende muhange umurimo. Guhanga umurimo bitera ubwoba ariko mugire icyizere. Icyizere ku Mana, ku bayobozi no kuri mwe ubwanyu. Mugire ibitekerezo bizima biyobora ubuzima bwanyu, mwikuremo ubwoba mujye mu kirere cyiza cy’intsinzi itsinda ubwoba, itsinda inzitizi, ishaka ibisubizo byiza bitsinda amaganya. Mugendere ku ndangagaciro kugira ngo imishinga yanyu bayigirire icyizere bakorane namwe. Murangwe n’umurimo unoze, mwiza kandi ushimishije. Murangwe n’indangagaciro, mwe kwishyira hejuru ikindi kandi mukorere hamwe mu makoperative."

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, Umushyitsi mukuru kuri uyu munsi, ashimira ULK uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi kandi ikaba iri ku isonga mu gukingurira abana b’u Rwanda kugana Kaminuza. Anashima uruhare iyi Kaminuza imaze kugira mu iterambere ry’Umujyi wa Kigali n’aho ikorera hose. Ati "Uyu ni umusaruro w’imiyoborere myiza."

Akomeza avuga ko iyo uhaye abantu ubwisanzure n’umutekano bagira ibitekerezo byiza. Ashimira abarangije umwete n’umurava bakoranye kandi ko bagaragaje umusaruro mwiza ariko anabibutsa ko batangiye urundi rugendo rwo kugaragaza ibyo bize babishyira mu bikorwa bitanga umusaruro mwiza.

Ati "Urangije Kaminuza Umuryango nyarwanda uba umutegerejeho kubabera icyerekezo n’icyitegererezo. Mube rero urumuri rw’Abanyarwanda kandi tubahaye ikaze mu bikorwa biteza imbere igihugu, tunabahaye ikaze mu gukomeza kuminuza."

Hakurikiyeho umuhango wo gutanga impamyabumenyi, Umuhango uyobowe na Prof Dr Kaaya Siraje, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri ULK. Habanje abiga ikoranabuhanga (Faculty of Science and Technology/Computer Science), harangijemo abanyeshuri 177, muri bo 4 bari mu rwego rwa mbere. Impamyabumenyi zabo ziremejwe.

Hakurikiyeho ishami ry’amategeko (Faculty of Law) bose hamwe ni 116, muri bo batatu bari mu rwego rwa mbere. Impamyabumenyi zabo ziremejwe.

Hakurikiyeho Faculty of social studies/Department of Development Studies, harimo abanyeshuri 120, muri bo babiri bari mu rwego rwa mbere. Impamyabumenyi zabo ziremejwe. Hakurikiyeho Department of sociology harimo abanyeshuri 12 nta n’umwe uri mu rwego rwa mbere. Department of International Relations harimo abanyeshuri 106, umwe muri bo ni we uri mu rwego rwa mbere. Department of population studies, harimo abanyeshuri 29 nta n’umwe uri mu rwego rwa mbere. Impamyabumenyi zabo ziremejwe.

Hakurikiyeho ishami ry’ubukungu. Department of Economics harimo abanyeshuri 181, muri bo 11 bari mu rwego rwa mbere. Impamyabumenyi zabo ziremejwe. Hakurikiyeho Department of Finance harimo abanyeshuri 343, muri bo 12 bari mu rwego rwa mbere. Impamyabumenyi zabo ziremejwe.

Hakuriyeho Department of Accounting irimo abanyeshuri 612, muri bo 12 bari mu rwego rwa mbere. Impamyabumenyi zabo ziremejwe.

Beraho Mira, Umunyeshuri uhagarariye abahawe impamyabumenyi ashimira ULK uburere n’ubumenyi yabahaye. Avuga ko ubumenyi bahawe buzatuma bagera kuri byinshi kuko inama bahawe na Prof Rwigamba Balinda ndetse na Madamu we bizababera akabando mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati "Kuri bamwe iyi ni intambwe ya mbere y’ubuzima bwabo, ariko twizeye ko tugiye gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu cyacu."

Ibirori birahumuje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages