Abanyeshuri 433 barangije amasomo mu Ishuri rikuru ry’amahoteli, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (RTUC) barahabwa impamyabushobozi kuri uyu wa kane tariki 22 Mutarama 2014, ubuyobozi bukaba bwemeza ko bahavanye impamba y’ubwenge buzafasha mu kuziba icyuho kiri muri uru rwego rw’umurimo.
Impamyabushobozi aba banyeshuri bazahabwa ziri ku rwego rwa certificates, Diplomas na Bachelor’s degree, bitewe n’icyiciro buri munyeshuri asojemo amasomo ye.
Mu kiganiro ubuyobozi bwa RTUC bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, bwashimangiye ko nta kabuza icyiciro cy’abanyeshuri bagiye guhabwa impamyabushobozi bazagabanya umubare w’abanyamahanga batumizwaga gukora akazi k’amahoteli n’ubukerarugendo, kuko mu Rwanda ababyize kandi babifitiye ubushobozi bakiri bake cyane.
Umuyobozi wungirije muri iri shuri Kabera Callixte yasobanuye ko kuva aho iri shuri ritangiriye gukora, urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli rwateye imbere ku buryo bufatika, kuko ubumenyi abanyeshuri bahavoma babukoresha mu kazi bukishimirwa na benshi.
Uyu muyobozi yavuze magingo aya ¾ by’abakozi isosiyete y’indege Rwandair ikoresha ari abarangije muri iri shuri, kandi ngo batanga umusaruro ufatika ku buryo iyi sosiyete iri mu za mbere zitanga serivisi z’indege zinoze.
Umusaruro wa RTUC ntugaragarira muri serivisi z’indege gusa, kuko amahoteli asaga 5 akomeye mu gihugu ayoborwa n’abarangije muri iri shuri, kandi ababakoresha barabyinira ku rukoma ku bw’umusaruro mwiza batanga.
Yagize ati “Iyo urebye kuva aho abanyeshuri bacu batangiriye kujya ku isoko ry’umurimo, amafaranga yagendaga mu gutumiza abanyamahanga baza gukora ako kazi yaragabanutse, kandi igishimishije ni uko abakoresha abanyarwanda barangije aha bishimira umusaruro batanga.”
Mu myaka 5 iri shuri rimaze, ryashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 1500, kandi ngo igishimisha ubuyobozi bwaryo, ni uko 90% by’abaharangije bafite akazi, na ho abasigaye bakaba barihangiye imirimo.
RTUC ifite intego zo gukarishya ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, ku buryo uru rwego rwihariye 50% by’ubukungu bw’igihugu rutera imbere, rugacubya amamiliyoni u Rwanda rwatakazaga kubera serivisi mbi.
Abanyeshuri bahabwa impamyabushobozi kuri uyu wa kane barangije mu mashami ya Hotel and Restaurant Management, Travel and tourism management, Business information and Technology, Airport operations, Culinary Arts, Food and Beverage services and sales, Tour and Travel operations, tour guiding and Administration.
Uretse aya masomo utasanga mu rindi shuri iryo ari ryo ryose mu Rwanda, RTUC ifite gahunda yo kongera amashami 7 mu yari ahasanzwe, ndetse no gushyiraho amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), mu rwego rwo kurushaho kwaguka.
Kugeza ubu , RTUC ifite ishami rikorera i Kigali ari na ho ku cyicaro gikuru, ndetse n’irindi shami rikorera i Ruvavu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya gatatu uzabera kuri sitade Amahoro (nto) tariki ya 22 Mutarama 2014 kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa saba z’amanywa.



















TANGA IGITEKEREZO