00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya 9 ULK yatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 1797

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 29 March 2013 saa 04:08
Yasuwe :

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe abanyeshuri 1797 barangije mu mwaka w’amashuri 2012. Muri aba bahawe impamyabushobozi abagore ni 1028, ni ukuvuga abangana na 57.3%.
Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya 9 muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), wabaye ku wa 26 Werurwe 2013, hagaragajwe ko iyi Kaminuza imaze kuba ubukombe mu mashuri makuru mu Rwanda. Mu bayobozi b’uturere tw’u Rwanda bitangajwe ko abagera kuri 30% banyuze muri ULK. (…)

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe abanyeshuri 1797 barangije mu mwaka w’amashuri 2012. Muri aba bahawe impamyabushobozi abagore ni 1028, ni ukuvuga abangana na 57.3%.

Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya 9 muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), wabaye ku wa 26 Werurwe 2013, hagaragajwe ko iyi Kaminuza imaze kuba ubukombe mu mashuri makuru mu Rwanda. Mu bayobozi b’uturere tw’u Rwanda bitangajwe ko abagera kuri 30% banyuze muri ULK.

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi ku nshuro ya 9 ni 1797 barangije mashami arenga 11. Muri bo abagore bagera kuri 57.3%. Ubushakashatsi bwako bugaragaza ko kuva mu 1996 ULK yashingwa imaze kugira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Prof. Rwigamba Balinda washinze ULK yasabye aba banyeshuri bagiye gutangiza imishinga mu bundi buzima, kugira icyizere ku byo bagiye gukora. Bakagira indangagaciro, Ubunyangamugayo, kwicisha bugufi, umurava, koroherana, kwihanganirana mu kazi no kugira icyerekezo cyiza, kuko iyo udafite icyerekezo ntacyo wageraho.

Amafoto: Steven Ndizeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages