Ibi bipimo bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka “Rwanda Governance Scorecard” ubushakashatsi bwabyo bukaba bwaratangiye gukorwa mu 2011.
Ubu bushakashatsi bwubakiye ku bipimo umunani bikurikira birimo ubutegetsi bugendera ku mategeko,uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, umutekano n’ituze rusange.
Harimo kandi ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage,kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangirwe ya serivisi n’iterambere ry’ubukungu.
Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bishingira ku makuru atanzwe n’ingeri z’abaturarwanda zirimo abaturage, inzego za Leta, imiryango itegemiye kuri Leta, abashakashatsi n’abikorera.
Bimwe mu bipimo mpuzamahanga birimo “World Wide Governance Indicators”, “Global integrity index” na “Mo Ibrahim index of governance” byagiye bishingirwaho mu gushyiraho ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda.
Umuyobozi wa RGB, Prof. Shyaka Anastase avuga ko ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda byagize uruhare mu gushyiraho politiki na gahunda zagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange.
Ati” By’umwihariko ibipimo by’uyu mwaka bigaragaza ko u Rwanda rukomeje gushimangira imiyoborere myiza ariyo soko y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”
Impuguke mpuzamahanga na zo zigaragaza ko ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bimaze kugera ku kigero cyemewe ku rwego mpuzamahanga.
Muri raporo zabanje, igipimo cy’Umutekano n’ituze rusange nicyo kiza hejuru y’ibindi, mu gihe imitangire ya serivise yakomeje kuza inyuma.
Muri raporo yabanje kandi igipimo cy’Ubutegetsi bugendera ku mategeko nicyo cyagiye kigaragaza kuzamuka cyane kurusha ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO