Ikibazo cy’umubare muke w’abagana kaminuza ni rusange ku mugabane wa Afurika,kuko muri miliyoni 45 z’abarangiza amashuri yisumbuye 8% ni ukuvuga ibihumbi 360,000 nibo bemererwa kujya kwiga muri kaminuza.
Ku ngorane (challenges) zibasiye uburezi ku mugabane wa Afurika, harimo no kuba za kaminuza ari nke cyane ugereranyije n’amashuri yisumbuye asohora abanyeshuri buri mwaka.
Mu kiganiro ku ngorane ziri mu burezi ku mugabane wa Afurika cyabaye mu nama ya gatanu y’ihuriro ry’Abayobozi b’ibigo ku mugabane wa Afurika ( African Leadership Network) hagaragajwe ko ubuke bwa za kaminuza ku rubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye giteye inkeke cyane kandi ari icyo gutekerezwaho n’abo bayobozi b’ibigo kuko muri miliyoni 45 z’abarangiza amashuri yisumbuye abagera ku bihumbi 360,000 ni ukuvuga 8% ku mugabane wa Afurika aribo babasha kugera muri kaminuza ya Leta.
Bitewe kandi n’ubukungu,usanga atari umubare munini ubasha kwirihirira muri za kaminuza zigenga ku buryo n’ubundi umubare w’abajya muri kaminuza usanga ukiri mutoya mu kwiga muri kaminuza.
Umunyafurika Y’epfo Alim Ladha wigeze kuyobora Kaminuza ya African Leadership, atanga ikiganiro yagaragaje ko n’ubwo ireme ry’uburezi no mu babasha kugera muri za Kaminuza rikiri hasi ariko n’ubuke bwa za kaminuza bukiri ikibazo ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati "Urubyiruko rwa Afurika rufite munsi y’imyaka 29 ni 65% by’abaturage bose b’uyu mugabane wa Afurika,hakenewe nibura kaminuza 450 mu myaka 15 iri imbere kugira ngo abarangiza amashuri yisumbuye buri mwaka babashe kwiga muri kaminuza.
Niba muri miliyoni 45 z’urubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye 8% aribo bajya muri kaminuza, abandi bajya he, bakora ki, n’ubundi bibamerera nkaho batize kuko babihagarikira aho byari kuzabagirira akamaro”
Abagize icyo bavuga kuri icyo kibazo cy’ubuke bwa za kaminuza zidahagije ku mugabane wa Afurika, banzuye ko kubaka za kaminuza byashyirwa imbere haba mu bikorera cyangwa muri Leta kuko igihe urubyiruko rutigishijwe rujya mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Abitabiriye iyo nama banagaragaje ko kubaka za kaminuza bikwiye kujyana n’ireme mu burezi kuko usanga abenshi bageze muri kaminuza badakurikiranwa n’abarimu uko bikwiriye bakamera nk’abiyigisha binyuze mu mikoro ( assignment) abarimu bashakisha akazi ahandi.
Mu Rwanda byifashe bite?
Uyu mwaka wa 2014-2015, Kaminuza y’u Rwanda yemereye abanyeshuri bagera ku bihumbi 12,261 umubare muke cyane ugereranyije n’abasabye kwiga kaminuza barenga ibihumbi 30.Ariko ibyo byose bijyana n’ubushobozi bwo kuba barihirwa ikiguzi cy’uburezi kuko abenshi usanga ari abakene batakwirihirira muri kaminuza zigenga.


















TANGA IGITEKEREZO