00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuba mu mpera z’umwaka ubujura bwiyongera bikomeje kwibazwaho

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 11 December 2013 saa 10:06
Yasuwe :

Bamwe mu Banyarwanda batandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwibaza impamvu kenshi na kenshi buri gihe mu mpera z’umwaka ingeso y’ubujura bwo gapfumura inzo, gukora mu mifuka (Pickpocket) n’ubutubuzi (ubushukanyi) bikunze kwiyongera cyane cyane mu kwezi k’Ukuboza.
Nubwo abaturage bibaza ibi, bigaragara ko ubujura bukunze kwiyongera bitewe n’uko abantu benshi baba bifuza gusoza umwaka bahagaze neza cyane cyane mu rwego bw’ubushobozi bw’amafaranga, bigatuma bajya mu bujura ari (…)

Bamwe mu Banyarwanda batandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali bakomeje kwibaza impamvu kenshi na kenshi buri gihe mu mpera z’umwaka ingeso y’ubujura bwo gapfumura inzo, gukora mu mifuka (Pickpocket) n’ubutubuzi (ubushukanyi) bikunze kwiyongera cyane cyane mu kwezi k’Ukuboza.

Nubwo abaturage bibaza ibi, bigaragara ko ubujura bukunze kwiyongera bitewe n’uko abantu benshi baba bifuza gusoza umwaka bahagaze neza cyane cyane mu rwego bw’ubushobozi bw’amafaranga, bigatuma bajya mu bujura ari benshi ngo babashe kugera ku byifuzo byabo.

Kirezi Felix utuye mu Mudugudu wa Kamwiza mu Kagari ka Munanira ya mbere yabwiye IGIHE ko impamvu we abona ubujura bwiyongera mu mpera z’umwaka ari uko buri muntu aba ashaka gusoza umwaka afite amafaranga. Yaragize ati “ Biterwa n’uko kenshi buri wese aba yifuza ko yasoza umwaka neza. Ashobora kwigurira buri kantu kose ashaka ndetse n’ ufite umuryango na we akaba abyifuza ko byibuze warangira abana be bafite imyenda myiza cyangwa buwurangiza barya ibiryo byiza.”

Muhorakeye Asoumta utuye mu Murenge wa Gatsata ucuruza mu Karere ka Nyarugenge yabwiye IGIHE ko na we yemeza ko ubujura buri gihe mu mpera z’umwaka bukunze kwiyongera. Ati “Rwose ubujura buri mpera z’umwaka buriyongera. Njye mu mwaka ushize banyibye bapfumuye inzu barinjira batwara bimwe mu bikoresho byanjye. Gusa ibi nkanjye utuye mu Gatsata ni ibisanzwe kuko yaba na telefoni urayicapurwa (urayipapurwa) yaba no ku manywa .“

Nubwo Polisi ivuga ko itarakora ubushakashatsi bwimbitse kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Spt Urbain Mwiseneza we avuga ko kenshi ingeso mbi azi zirimo nk’urugomo, gukomeretsa, ubujura n’izindi zikunze kuboneka mu kwezi kwa Nyakanga kuko kenshi mu cyaro abaturage nta mirimo bakunze kuba bafite. Yagize ati “ Ibyo byo bivugwa ko ubujura bwiyongera mu mpera z’umwaka simbizi kuko ingeso mbi nari nsanzwe nzi nk’ ubugizi bwa nabi burimo urugomo, gukomeretsa n’izindi zikunze kugaragara mu Kwezi kwa Nyakanga zirimo ubugizi bwa nabi nk’urugomo no gukomeretsa kuko kenshi muri ayo mezi abaturage bakunze kuba nta mirimo bafite aho usanga abo mu byaro bakunze kuba barirwa binywera inzoga gusa bikabaviramo ibyo byose.”

Ubujura butandukanye bwiyongera cyane cyane mu kwezi kwa nyuma k’umwaka k’Ukuboza kubera ko akenshi amafaranga aba yarabuze bigatuma buri muntu yifuza gusoza umwaka afite amafaranga ahagije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages