00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuba umugabo ataherekeje umugore we ntibikwiye kumwimisha serivisi kwa muganga-RBC

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 6 May 2015 saa 08:35
Yasuwe :

Mu gihe bimwe mu bigonderabuzima n’amavuriro bivugwaho kwanga guha serivisi abagore batwite baje kwipimisha, kuko batari kumwe n’abagabo babo, Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) kivuga ko nta mubyeyi ukwiye kwimwa serivisi ngo ni uko atajyanye n’umugabo we.

Dr. Umugwaneza Placidie umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya Sida muri RBC (Rwanda Biomedical Center), avuga ko iki kibazo bakizi kuko bagiye bakigezwaho mu bihe bitandukanye.

Yibutsa ko iyi gahunda bayishyizeho kugira ngo umugabo azafashe umugore we gukurikirana ubuzima bw’umwana igihe basanze baranduye cyangwa bataranduye, ariko itashyiriweho kwima seriviie abagore batazanye n’abagabo babo kwipimisha igihe batwite.

Ati “Igihe umugabo atabashije kuboneka, icyo tubwira amavuriro n’ibigo nderabuzima, ni uguha serivisi uriya mubyeyi waje abagana kandi byihuse. Ntibakwiye kumusubiza inyuma, ahubwo baramuganiriza bakamubwira n’akamaro ko kuzana n’umugabo, ariko umubyeyi utwite ntakwiye kwimwa serivisi, kuko umugabo atamuherekeje”.

Dr. Umugwaneza Placidie umukozi wa RBC, agashami gashinzwe kurwanya Sida

Dr. Umugwaneza avuga ko kuba hakiri amavuriro n’ibigo nderabuzima bikibikora, bari gukora ubuvugizi kugira ngo bicike, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Aganira na IGIHE, umubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangaje ko ubwo yari atwite umugabo we yatinye kumuherekeza agiye kwipimisha kwa muganga, agezeyo baramupima ariko banga kumuha ibisubizo, bamubwira ko bazabimuha ari uko azanye n’umugabo we.

Akomeza avuga ko umugabo yakomeje kwanga kumuherekeza kwa muganga, bituma na we acika intege zo gusubirayo. Ibi byaje gutuma abyarira imuhira, ndetse nyuma yaho gato asanga yaranduye agakoko gatera Sida.

Ati “...ndabyara umwana mwonsa imyaka 2, nta makuru na macye mfite, nyuma nipimishije nsanga naranduye, ku bw’amahirwe umwana nsanga ni muzima. Umugabo we yari yarapfuye ariko urumva ko nta makuru na macye nari mfite”.

Uyu mubyeyi avuga ko byaba byiza abagore bagiye bahabwa serivisi igihe bagannye amavuriro batwite, ntibakumirwe ngo nuko batazanye n’abagabo babo, kuko hari abanga guherekeza abagore babo, cyangwa ugasanga hari abatwara inda zitateganyijwe (inda z’indaro).

Ibi uyu mubyeyi avuga abihurizaho na bamwe mu bakobwa bo mu Karere ka Huye bavuga ko batwaye inda zitateganyijwe, bajya kwa muganga kwipimisha bakabima serivisi ngo babanze bajye kuzana abagabo babo.

Umwe yagize ati “Nagiye kwa muganga bambajije umugabo, ndavuga ngo ni umusirikari akorera kure, muganga arambwira ngo barampa serivisi ari uko mvuye kuzana icyemezo ku mudugudu kigaragaza ko umugabo wanjye ari umusirikari. Nahise nitahira kwipimisha ndabyihorera, ubu nabyariye mu rugo”.

Minisiteri y’ubuzima ishishikariza ababyeyi kwipimisha kenshi gashoboka mu gihe batwite cyane cyane iyo byagaragaye ko umubyeyi afite ubwandu bwa virusi itera Sida.

Ibi ngo bizamufasha gukurikirana ubuzima bw’umwana atwite, abashe kubyara umwana udafite ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Ubushakashatsi bukorwa n’inzego z’ubuzima buri myaka itanu. Ubwo muri 2010 bwagaragaje ko ubwandu bwa Virusi itera Sida mu Rwanda, buri ku kigereranyo cya 3%.

Minisiteri y’ubuzima ikavuga ko abakora umwuga w’uburaya, ndetse n’ababyeyi batajya kwipimisha kwa muganga igihe batwite, bari mu batuma hakomeza kugaragara ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages