Ni igikorwa kiri kubera mu turere twose tw’u Rwanda kuko muri buri karere hari itsinda ry’abadepite riri gusura imishinga iri mu mirenge rikanaganiriza abaturage.
Itsinda riri gukorera mu Karere ka Karongi rigizwe na Depite Munyangeyo Théogene na Depite Uwanyirigira Marie Florence, kuri uyu wa 17 Werurwe 2022 basuye ibikorwa byo mu Murenge wa Gishyita banaganiriza imiryango ibiri ifitanye amakimbirane.
Depite Munyangeyo yabwiye IGIHE ko icyo bamaze kubona mu miryango bamaze gusura ari uko mu mijyi amakimbirane ari mu miryango imaze imyaka mike ishinzwe mu gihe mu cyaro amakimbirane yiganje mu miryango y’abakuze.
Avuga ko mu miryango amaze gusura yasanze mu bitera amakimbirane harimo ubusinzi, guharirana inshingano z’urugo no gusuzugurana.
Ati "Kumva ko abagore na bo batangiye kwirwanaho, umugore akore nanjye nkore, aho kugira ngo bakore buzuzanya bagakora hazamo agahimano."
Mu miryango kandi hari kugaragara abagabo batakaza akazi, abagore bagasigaramo, umugabo agashaka gukomeza kwakirwa nk’umwami na byo bigateza amakimbirane.
Nk’umugore niba acuruza umugabo yasigaye mu rugo, aho kugira ngo agire ibyo ategura aze kwakira umugore wakoze urugendo rw’ibilometero bitanu, icumi agategereza ko umugore aza agategura ibyo mu rugo.
Depite Munyangeyo asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abagiye gushinga ingo, bakamenya uko bakwiye kwitwara iyo havutse amakimbirane hagati yabo.
Ati "Bariya bantu bize ibintu by’imitekerereze mbona bakwiye kujya mu myanya y’imirimo bakagira aho bagaragara ku kagari kuko ni nabo bajya inama cyane".
Akomeza agira ati "Niba umuntu yiga itangazamakuru imyaka itatu cyangwa ine, ishuri ryigisha abashinga urugo, uko babyara, uko barera hari iryo tugira?"
Depite Munyangeyo avuga ko byaba byiza abantu mbere yo gushinga urugo, bagiye bagana inzobere zikabaganiriza bakumva badahuje imyumvire bagahagarika umushinga w’urugo.
“Kuba umuntu wamubengutse ntabwo bihagije, hakenewe ko munahuza imyumvire.”
Uyu mudepite avuga ko miryango basuye basanze hari umusaza w’imyaka 70 wubatse akazu ko ku ruhande ashinga inkono ye, ahunga inshingano zo kwita ku bana n’umugore.
Amakuru agaragaza uburyo amakimbirane yo mu ngo yiyongereye n’imibare yo mu nkiko igaragaza ubwiyongere bwa gatanya ni cyo cyatumye Inteko Ishinga Amategeko ihagurukira ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo.
Depite Munyangeyo ati "Abantu batabishyizemo imbaraga icyari ikibazo gishobora kuba icyorezo".
Iyi ntumwa ya rubanda igira inama umugore n’umugabo bafitanye amakimbirane ko buri umwe akwiye kurenga icyo bapfa agaha agaciro icyiza kiri muri mugenzi we.
Ati "Aho kugira ngo ujye utinda ku ikosa ahubwo ujye utinda ku byiza yagukoreye, uvuge uti ‘nubwo wankoreye iki ariko uri mwiza kubera impamvu iyi n’iyi’. Ikibazo ikibi kiraza kikibagiza icyiza wamukundiye. Iyo mbaganiriza ndababwira nti ‘wakwibutse icyiza wamukundiye’"
“Uwo mwashakanye iyo atitwaye neza aba ari umurwayi wawe. Ugomba kumurwaza ukamutega amatwi mukaganira, ukamubabarira. Ikibazo gikomeye turi kubona mu ngo dusura ni uko iyo havutse amakimbirane, umwe ahita ahunga mugenzi we aho kwicara ngo baganire ku kibazo cyavutse.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!