00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage b’ Amajyaruguru n’Amajyepfo basuhuka, umutwaro ukomeye ku Burasirazuba

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 19 June 2014 saa 10:42
Yasuwe :

Abaturage b’ Intara y’Amajyepfo n’intara y’Amajyaruguru babereye umutwaro ukomeye Umujyi wa Kigali n’Intara y’Uburasirazuba kubera ubwinshi bw’ abaturage baturuka muri izo ntara bakahasuhukira.
Ibarura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) rigaragaza ko abantu bagera ku bihumbi 192,120 basuhuka bava mu Ntara y’Amajyepfo bagana mu Mujyi wa Kigali naho Intara y’Amajyaruguru ikaba ivamo abantu bagera ku bihumbi 269,058 basuhukira mu Ntara y’Uburasirazuba, mu gihe (…)

Abaturage b’ Intara y’Amajyepfo n’intara y’Amajyaruguru babereye umutwaro ukomeye Umujyi wa Kigali n’Intara y’Uburasirazuba kubera ubwinshi bw’ abaturage baturuka muri izo ntara bakahasuhukira.

Ibarura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) rigaragaza ko abantu bagera ku bihumbi 192,120 basuhuka bava mu Ntara y’Amajyepfo bagana mu Mujyi wa Kigali naho Intara y’Amajyaruguru ikaba ivamo abantu bagera ku bihumbi 269,058 basuhukira mu Ntara y’Uburasirazuba, mu gihe cy’imyaka 5.

Mu ntara zose z’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali, intara y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru nizo zivamo abantu benshi bajya gushakira imibereho ahandi aho Intara y’Amajyaruguru ari iza ku mwanya wa mbere ivamo abantu benshi aho hafi ya bose basohoka bagana mu Ntara y’Uburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Abantu bose basohoka mu Ntara y’Amajyaruguru basaga ibihumbi 362 kimwe n’ Intara y’Amajyepfo.

Intara y’Uburengerazuba ni yo ikurikiraho aho abantu bagera ku bihumbi 270 bava muri iyi ntara bakajya gushakira ubuzima ahandi, Umujyi wa Kigali ukaza ku mwanya wa kane aho abantu bava muri uyu mujyi bakajya gushakira ubuzima ahandi bagera ku bihumbi 108 naho Intara y’Uburasirazuba ikaza ku mwanya wa nyuma aho abantu bava muri iyi ntara bakajya ahandi bagera ku bihumbi 87.

Ugendeye ku mibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), Intara y’Uburasirazuba niyo isuhukiramo abantu benshi ugereranije n’izindi ntara enye ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Muri iyi ntara bigaragara ko igibwamo n’abantu bagera ku 714,819 mu gihe umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kabiri aho abajya kuwushakiramo amaramuko bagera ku 543,680.

Aba bantu bose iyo bageze mu Ntara y’i Burasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali usanga ari bo ahanini bahura n’ibibazo bitandukanye ndetse birimo no gutura ahagenewe ibindi bikorwa bikabera umutwaro akarere baba basuhukiyemo.

Urugero ni aho mu mpera z’umwaka wa 2013 imiryango y’abimukira bari baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, baguze ubutaka ahagenewe ubworozi mu Karere ka Nyagatare baturamo, barahahinga. Ibi byatumye hafatwa icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’aba baturage.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages