00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubona amakuru, uburenganzira ntavogerwa

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 25 March 2013 saa 12:25
Yasuwe :

Itegeko rishya No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2103 ryerekeye kubona amakuru, rigamije gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru yo mu nzego za Leta no mu nzego zimwe z’abikorera. Iryo tegeko rishyiraho inzira n’uburyo biteza imbere itangazwa n’ikwirakwizwa ry’amakuru.
Nk’uko bitangazwa mu Igazeti ya Leta No 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013, umutwe wa kabiri w’iryo tegeko, buri muntu wese afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’Urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera. (…)

Itegeko rishya No 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2103 ryerekeye kubona amakuru, rigamije gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru yo mu nzego za Leta no mu nzego zimwe z’abikorera. Iryo tegeko rishyiraho inzira n’uburyo biteza imbere itangazwa n’ikwirakwizwa ry’amakuru.

Nk’uko bitangazwa mu Igazeti ya Leta No 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013, umutwe wa kabiri w’iryo tegeko, buri muntu wese afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’Urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.

Ubwo burenganzira bukubiyemo gusuzuma ibikorwa, inyandiko cyangwa amakuru abitse; kwandika, gufata inyandiko zuzuye, ibice byazo cyangwa kopi zemewe n’ubuyobozi bw’urwo rwego cyangwa amakuru abitse. Hakubiyemo kandi gufata inyandiko zuzuye cyangwa ibice byazo biriho umukono wa Noteri, no kubona amakuru abitse mu buryo ubwo ari bwo bwose bw’ikoranabuhanga cyangwa mu nyandiko zicapwe, zivanwe muri Mudasobwa cyangwa ku kindi kintu icyo ari cyo cyose.

Gusaba amakuru no kuyabona

Umutwe wa Gatandatu w’itegeko ryerekeye kubona amakuru, ingingo ya 8, itegeko rivuga ko urwego rwa Leta rushyiraho cyangwa rukagena umukozi ushinzwe amakuru kuri urwo rwego no ku ishami ryarwo, ariko iyo rihari, kugira ngo rushobore kugeza amakuru ku bantu bayasaba hakurikijwe iri tegeko.

Iyo ngingo igira iti “Iyo umukozi ushinzwe kuyatanga adahari, urwego cyangwa ishami ryarwo biteganya umusimbura.” Ibi bisobanuye ko ntawe ugomba kubura amakuru akeneye hitwajwe ko ushinzwe kuyatanga adahari.

Ku birebana n’isabwa ry’amakuru, ingingo ya 9 y’iri tegeko ivuga ko amakuru asabwa n’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu mu rurimi urwo ari rwo rwose mu zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryatowe mu 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; hakoreshejwe imvugo, inyandiko, telefoni, ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho bitabangamiye ibiteganywa n’iryo tegeko.

Iyi ngingo ikomeza igaragaza ko usaba amakuru ari we ugaragaza uburyo yifuza kuyabonamo, ariko iyo burenze ubushobozi bw’urwego rusabwa kuyatanga, uyasaba yishyura ikiguzi kijyanye n’uburyo ayifuzamo. Aha bitavuze ko amakuru agurishwa ahubwo hishyurwa serivisi itanzwe iyo ikigo kitayifitiye ubushobozi igakorerwa ahandi ku kiguzi.

Nk’uko ingingo ya 10 y’iri tegeko ikomeza ibigaragaza, gutanga amakuru ni inshingano itagomba ikiguzi. Ariko na none bitewe n’uburyo agomba gutangwamo, ikiguzi cya kopi cyangwa icyo kuyohereza cyishyuzwa uyasabye.

Mu ngingo ya 11, itegeko rigaragaza ko umukozi ushinzwe gutanga amakuru iyo ayasabwe afata icyemezo akurikije ubwihutirwe bwayo, ariko kandi isabwa ryayo rishobora kwemerwa cyangwa ntiryemerwe. Iyo ritemewe hatangwa ibisobanuro bishingiye ku mategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages