Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yatangaje ko nihamara gusuzumwa niba amategeko ariho mu Rwanda akumira bihagije ibyaha bimunga ubukungu, gushora Leta mu manza bizaba buzahenda kuva muri uyu mwaka w’2015.
Mu kiganiro Minisitiri Busingye yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, yagaragaje ko mu manza Minisiteri ayobora yaburanye, izakiriwe zari 481, igatsindamo 197, igatsindwa 72 n’aho izigikurikiranwa zikaba 212.
Ati “Twari twarashyizeho amabwiriza y’uko ushoye Leta mu manza ikazitsindwa azajya yirengera igihombo, ariko muri uyu mwaka w’2015 ikibazo cy’abashora Leta mu manza kiraza kuba gihenze…”
Muri Kanama 2014, Minisitiri Busingye kandi yari yatangaje ko hagiye kugabanywa kugeza kuri 0% imanza Leta itsindwa kuko zituma itakaza hafi miliyari eshatu buri mwaka.
Minisitiri Busingye yavuze ko imanza nyinshi Leta itsindwa ziba zishingiye ku masezerano iba yaragiranye n’abakozi baba barirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’izindi manza zikomoka ku masoko aba yapiganiwe.
Kugeza ubu nta tegeko ryihariye rihana uwashoye nkana Leta mu manza, ariko rimwe na rimwe hifashishwa amategeko ahana ibyaha biba byakomotseho izo manza, nk’icyaha cyo gutanga nabi amasoko ya Leta gihanwa n’ingingo ya 628 y’igitabo cy’amategeko ahana, n’icyo kurigisa umutungo wa Leta gihanwa n’ingingo ya 325.
Ingingo ya 628 iteganya igifungo cy’amezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 2 ku cyaha cyo gutanga nabi amasoko ya Leta, ariko iyo cyakozwe n’umuyobozi mukuru gihanishwa igifungo cy’imyaka 3 kugeza kuri 5.
N’aho iya 325 ihana icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, iteganya igifungo cy’imyaka 7 kugeza ku myaka 10 n’ihazabu ihwanye n’inshuro 2 kugeza kuri 5 z’agaciro k’ibyarigishijwe cyangwa ibyononwe.
Uburyo busanzwe bwifashishwa mu gukumira imanza zituruka ku iyirukanwa ry’abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bushingiye ku mabwiriza agenga abakozi ba Leta, aho ateganya ko guhana umukozi bizajya bibanza kunyura hagati y’abakozi ubwabo.
Gusuzuma niba Amategeko ariho akumira bihagije ibyaha bimunga ubukungu ni agace ka kabiri k’ingamba ya mbere mu ngamba 9 Minisiteri y’Ubutabera ifite muri uyu mwaka w’2015.
Bizasuzumirwa hamwe n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iby’iterabwoba, iby’icuruzwa ry’abantu n’ibyaha by’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.


















TANGA IGITEKEREZO