00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutaka bw’u Rwanda buri muri Kenya bugiye gutangira kubyazwa umusaruro

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 31 May 2013 saa 11:13
Yasuwe :

Leta y’ u Rwanda iravuga ko mu rwego rwo kongera ingano y’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, igiye kubyaza umusaruro ubutaka bwarwo buri ku cyambu cya Mombasa muri Kenya.
U Rwanda rushishikajwe no kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bikava ku kigero cya 10% bikagera kuri 28%. Inyandiko igaragaza imigambi y’ibizakorwa muri Gahunda y’Imbaturabukungu Igamije Kugabanya Ubukene EDPRS 2, ivuga ko “Ubushobozi buke bw’ibyambu bya Mombasa na Dar ari yo mpamvu shingiro ku izamuka ry’ibiciro no (…)

Leta y’ u Rwanda iravuga ko mu rwego rwo kongera ingano y’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, igiye kubyaza umusaruro ubutaka bwarwo buri ku cyambu cya Mombasa muri Kenya.

U Rwanda rushishikajwe no kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bikava ku kigero cya 10% bikagera kuri 28%. Inyandiko igaragaza imigambi y’ibizakorwa muri Gahunda y’Imbaturabukungu Igamije Kugabanya Ubukene EDPRS 2, ivuga ko “Ubushobozi buke bw’ibyambu bya Mombasa na Dar ari yo mpamvu shingiro ku izamuka ry’ibiciro no gutinda kw’ibicuruzwa by’u Rwanda byoherezwa mu mahanga.”

Akaba ariyo mpamvu Leta y’u Rwanda ifite umugambi wo kubyaza umusaruro, ubutaka bwarwo buri ku cyambu cya Mombasa, yubakaho ububiko n’ibindi bikorwa bizajya byorohereza abacuruzi b’abanyarwanda, yaba abashaka kohereza ibintu mu mahanga, cyangwa ababivana mu mahanga bizanwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Francois Kanimba yatangarije IGIHE ati “Turashaka kuhubaka ububiko bwacu (depot) aho kugira ngo ibicuruzwa byacu binyure mu bubiko bw’ abandi”

Kanimba asobanura ko gukoresha ububiko bw’abandi kuri ibyo byambu, ari byo byatumaga ibicuruzwa by’u Rwanda bitinda mu nzira na serivisi ntizihute.

Hari amakuru yavugaga ko ubwo butaka bw’u Rwanda buri Mombasa, bwari bwarigaruriwe n’abantu ku ngufu, ariko Kanimba yabwiye IGIHE ati “Ni umusomali (Umuntu ukomoka mu gihugu cya Somaliya) wari warabohoje ubwo butaka bwacu, byanageze mu nkiko ariko Leta ya Kenya ifite ubushake bwo gukemura icyo kibazo, ku buryo ubutaka buzongera bukegurirwa u Rwanda.”

Minisitiri Kanimba yemeza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga bigomba kwiyongera, kubaka ububiko ku cyambu cya Mombasa, ari kimwe mu bizafasha muri urwo rugendo.

U Rwanda rwakunze kugira imbogamizi nyinshi mu bucuruzi, zishingiye ko ari igihugu kidakora ku Nyanja. Ni ngombwa ko ibicuruzwa yaba ibijyanwa mu mahanga cyangwa ibiva mu mahanga biza mu Rwanda binyura ku byambu bya Mombasa na Dar es Salaam.

Biteganijwe ko kuri ubwo butaka hazubakwa, ububiko (depot) bw’ibicuruzwa by’abanyarwanda, ariko ikigamijwe cyane akaba ari ukugabanya gutinda gukabije kw’ibicuruzwa kuri ibyo byambu. Biteganyijwe kandi ko inzego z’abikorera ari bo bagenzura serivisi n’imikorere y’ibikorwa bizubakwa kuri icyo cyambu cya Mombasa.

Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi ivuga ko ubwo butaka bw’u Rwanda buri i Mombasa, ari guverinoma ya Kenya yabuhaye u Rwanda mu myaka ya mbere ya 1990.

Icyambu cya Mombasa (ifoto/Internet)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages