00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubyina “Ikimansuro” ni umwuga utunze bamwe mu bakobwa…babayeho bate?

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 31 July 2015 saa 01:47
Yasuwe :

Mu tubari two hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu yindi Mijyi, hari abasore n’inkumi baba bashinzwe kubyinira abaje kuhataramira, aho usanga inshingano za bo ari ukubyinira abarimo kunywa, ari byo bita “Ikimansuro”.

Gusa benshi bakunze kwibaza imibereho yabo, bibaza niba ari umwuga wakiza uwukora, cyangwa n’iba ako kazi kadashamikiye ku buraya bitewe n’imibyinire, n’imyambarire bibaranga.

Ababyina “Ikimansuro” akenshi baba bambaye ukuntu kudasanzwe, aho usanga nk’abakobwa bakunda kwambara imyenda igaragaza ubwambure bwabo cyangwa imiterere y’umubiri wabo, bagamije gukurura abagabo cyangwa gutuma babitaho.

Mu 2012 mu Ruhango ho abagore bamaganiraga kure Ikimansuro

Ibyo, hamwe n’uburyo babyina, ibikorwa bakora mu mibyinire yabo, dore ko baba babyina indirimbo z’abandi, bituma bamwe babakeka ukuntu gutandukanye, aho bamwe babita indaya, abandi bakababona nk’abantu badasanzwe.

Ariko se ubundi babayeho bate?

Uwase Anitha uzwi nka Rihanna, akaba umwe mu baganiriye na IGIHE, avuga ko akazi ko kubyina Ikimansuro kamutunze, kandi kakamufasha kubaho uko ashaka ntawe ategeye amaboko.

Ati “Njye karantunze kandi neza cyane kuko buri kwezi ntashobora kubura ibihumbi 150 nibikaho.”

Na bo baba bashoye

Imbaraga batakaza mu myitozo ya buri munsi bakora bategura indirimbo bazabyina mu kimansuro, amafaranga bagura imyenda babyinana cya bakayikodesha, ni cyo gishoro cya bo.

Umwe mu bakora ako kazi by’umwuga, yatangarije IGIHE ko iyo atashye mu gitondo buri munsi agenda akoga, agafata ifunguro rya mugitondo, akaryama akaruhuka, akaza kubyuka afata ifunguro rya kumanywa, akongera akaruhuka, ubundi kuva saa cyenda z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri akaba ari mu myitozo.

Icyo gihe ngo ni bwo afata ifunguro rya nimugoroba, agahita atangira kwitegura kujya kumansura guhera saa mbili z’ijoro.

Nk’uko akomeza abivuga, ako kazi akora iminsi 4 mu cyumweru ngo ni ko ahemberwa ibihumbi 5 (5000) by’amanyarwanda ku munsi, bivuze ko akorera 80,000 ku kwezi, ariko agakura amafaranga menshi mu yo ahabwa n’abo ashimishije mu mibyinire.

Imbyino zabo zifatwa nk’urukozasoni?

Abo bakobwa bagaragaza ko zimwe mu mpamvu zibatera kubyina imbyino nyinshi abantu bafata nk’urukozasoni, ari uko icyo bashyira imbere ari ugushimisha abakiriya baba baje kunywera mu kabari, kuko iyo babaye benshi cyangwa bahatinze, amafaranga ariyongera bityo nab o bagahembwa neza.

Si ibyo gusa, kuko iyo abakiriya babaye benshi ni na bwo ababahonga amafaranga, cyangwa abayabaha nk’igihembo cy’uko babashimishije na bo baragwira.

Basambanywa n’abayobozi babo cyangwa ababaha akazi

Umukobwa umwe utarashatse ko izina rye ritangazwa umaze imyaka 3 abyina ikimansuro avuga ko n’ubwo mu buzima bwe bitari byamuhaho ko aryamana n’umukoresha we yemeza ko hari bamwe muri bagenzi be bijya bibaho.

Ati “Njye ntibirambaho na rimwe ariko nzi ko abakobwa benshi bamansura baba bararyamanye na ba Bosi babo mbere y’uko babaha akazi.”

Hari n’abavuga ko benshi mu bakobwa babyina ibimansuro babana n’abakoresha babo, nk’uko umwe muri bo yabihamirije IGIHE.

Yagize ati “Njye mbana n’abakobwa bagenzi banjye tubyinana n’aho ibyo kuvuga ngo hari ababana n’abayobozi babo si nabyemera cyangwa mbihakane kuko hari n’ababana n’abakunzi babo nanswe noneho umuyobozi waguhaye akazi”.

Bafatwa muri sosiyete nyarwanda

Mu bakobwa baganiriye na IGIHE bose bagaragaje ko babangamirwa n’uburyo bafatwa na sosiyete nyarwanda bitewe n’uko umubare munini ubafata nk’indaya mu gihe bose atari zo.

Uwase yagize ati “Bitewe n’uko abagore benshi bavuga ko tubatwara abagabo hari umuntu uhita wumva ko abakobwa bose babyina ikimansuro ari indaya mu gihe wenda hari n’ababa babana n’abagabo babocyangwa se aribo baba babyinana”.

Ese harimo n’abicuruza?

Umukobwa utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Babamo kandi cyane, uretse ko atari bose gusa abo barahari kandi nkeka ko biterwa n’ubuzima, kuko nta n’uhitamo uyu mwuga wo kubyinira abantu yambaye ubusa kuko abayeho neza”.

Amafarangabakorera ku kwezi

N’ubwo mu bakobwa baganiriye na IGIHE batagaragaje umushahara bahembwa buri Kwezi, bamwe muri bo bemeza ko amafaranga babona buri munsi abakubye inshuro hafi eshatu ayo bahembwa ku Kwezi.

Umwe ati “Pour boire’ ntizibura kuko hari n’igihe ushiduka utahanye n’ibihumbi 30 mu ijoro rimwe abantubaguhaye kuberako wababyiniye neza cyangwa wabashimishije”.

Umwuga wabo ariko ngo urimo n’ingorane nyinshi

Abo basore n’izo nkumi ziganjemo izituruka mu mahanga cyane cyane muri Uganda, zihura n’imbogamizi nyinshi mu kazi kazo, zirimo nko kuba umwuga wabo ufatwa nk’uburaya cyangwa ushamikiye ku buraya;

Kuba buri mugabo wese waje kureba uko babyina wifuje ko baryamana ahita yumva ko bishoboka;
Kuba hari bamwe mu bayobozi babaha akazi babanje kubasaba ko baryamana;
Gushinjwa gutwara abagabo b’abandi ku buryo bishobora kubatesha agaciro;
Gufatwa mu mikwabo ya polisi imwe n’imwe babashinja uburaya;
Kuba benshi badaha agaciro umwuga bakora kandi ubatunze.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages