00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe inzitizi mu kugeza amazi meza ku baturage

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 30 January 2025 saa 12:57
Yasuwe :

Ubwo hatangizwaga umushinga ’EMPOWERWASH-AFRICA’ ufite intego yo kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi cyane cyane mu bice by’icyaro, abayobozi b’uturere mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda, bagaragaje ko kudasana imiyoboro y’amazi no kutavugurura ishaje biri mu bituma abaturage batagerwaho n’amazi meza.

Ibi babigaragaje mu nama yabereye i Kigali, kuri uyu wa 29 Mutarama 2025, yateguwe n’Ihuriro Rishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura muri Afurika (AfWASA) ku bufatanye na leta y’u Rwanda. Yari igamije kurebera hamwe uko hanozwa imicungire myiza y’amazi cyane cyane mu bice by’icyaro.

Iyi nama yahuje abayobozi b’uturere 12 twatoranyijwe mu bihugu bitandatu byo muri Afurika birimo u Rwanda, Ethiopia, Cameroun, Uganda, Ghana na Malawi. Bihaye umukoro w’uko bagiye kwegera abaturage bakareba ibibazo bafite bituma batabona amazi meza, kugira ngo bishakirwe umuti.

U Rwanda rwatoranyijwe gukorerwamo uwo mushinga kubera rukomeje kugaragaza ubushake ndetse n’ubushobozi bwo guteza imbere ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura ku baturage.

Mu mbogamizi bagaragaje zituma amazi meza akiri ingorabahizi mu bice by’icyaro zirimo imiyoboro y’amazi yangirika ntisanwe, amavomero akiri make, imiyoboro isaza ntisimburwe, ariko ubu bavuga ko hagiye gufatwa ingamba kugira ngo ibyo byose bishakirwe ibisubizo birambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, kari muri tubiri twatoranyijwe mu Rwanda, Mukanyirigira Judith, yavuze ko ibikorwaremezo by’amazi byari byarangiritse bigiye kuvugururwa kandi n’ibikiri bizima bisigasirwe.

Ati “Amazi ni ubuzima, abaturage badafite amazi meza ubwo murumva icyo bivuze, uyu mushinga rero uje ari igisubizo, uje kudufasha kurinda mbere na mbere ibikorwaremezo dufite kugira ngo bitazangirika, ariko nitubona n’ubushobozi, tubyongere mu bwiza no mu bwinshi kugira abaturage babone amazi meza kandi ahagije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Luuka, mu ntara ya Busoga, muri Uganda, Wakaze Simon, yavuze ko abaturage bagendaga ibilometero byinshi bajya gushaka amazi meza, rimwe na rimwe ugasanga bavomye n’amazi mabi yo mu bishanga.

Ati “Abantu benshi barwaraga indwara ziterwa n’amazi mabi, kandi isuku yari nke cyane. Ariko kuva iyi gahunda yatangira iwacu, abaturage barimo kubona amazi meza, isuku yarimakajwe.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa no guteza imbere ubunyamwuga muri AfWASA, Dr. Eng. Simon Kenfack, yavuze ko hakusanyijwe inkunga ingana n’ibihumbi 600 by’Amadolari yo gufasha utu turere gusana, kuvugura no gusimbuza ibikorwaremezo by’amazi byangiritse.

Ati “Guhura n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bidufasha kumenya ibibazo by’ibura ry’amazi meza biri mu baturage hasi, no kugira ngo bagire ubumenyi buhagije bwo gucunga ibyo bikorwaremezo, ariko tunabatere inkunga kugira ngo ibyangiritse bivugururwe.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi isuku n’isukura, Maniraruta Gemma, yavuze ko iyi gahunda ya AfWASA ije gutera ingabo mu bitugu gahunda ya leta yo kuvugurura imiyoboro y’amazi yari imaze igihe kinini idakoreshwa.

Abayobozi bihaye umukoro w’uko bagiye kwegera abaturage, bakareba ibibazo bihari bituma batabona amazi meza, bishakirwe umuti
Mu mbogamizi bagaragaje zituma amazi meza akiri ingorabazi mu bice by’icyaro, zirimo imiyoboro y’amazi yangirika ntisanwe n’amavomero akiri make
Abayobozi b’uturere 12 twatoranyijwe mu bihugu bitandatu byo muri Afurika, bateraniye i Kigali mu gutangiza umushinga w'uburyo hanozwa imicungire myiza y'amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages