Minisitiri wa Siporo n’Umuco Joseph Habineza asanga kuba abanyarwanda batagira umuco wo gusoma bidaterwa no kubura ibyo basoma, ari nay o mpamvu MINISPOC yateguye iserukiramuco ryo gusoma no kwandika.
Mu rwego rwo gushishikariza abantu bose umuco wo gusoma no kwandika, ku nshuro ya gatatu Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC) ibinyujije mu ishami ry’igihugu ry’inkoranyabitabo yateguye igikorwa ngaruka mwaka cy’iserukiramuco ryo gusoma no kwandika.
Minisitiri wa siporo n’umuco Joseph Habineza, we avuga ko kuba abanyarwanda batagira umuco wo gusoma atari uko batagira ibyo basoma.
Yagize ati “ kudasoma biterwa n’impamvu zabo, none se ko bajya kureba imipira muri za sitade? Ese ziba ziri mu ngo zabo, nemeza ko iyo ufite ubushake ntacyo utageraho”.
Iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti “Dusome duharanira Kwigira” rizatangizwa ku mugaragaro ku wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2015, ritangirizwe mu Karere ka Rulindo, rikazasozwa ku wa 20 Gashyantare aho rizarangwa n’ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.
Bimwe mu bikorwa biteganyijwe harimo amarushanwa yo gusoma no kwandika imivugo,bizitabirwa n’abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku buryo hazabaho no gutanga ibitabo n’ingendo zigamije guteza imbere umuco wo gusoma no Kwandika.
Yarangije asaba abanyamakuru kugerageza kugaragaza agaciro n’umumaro wo gukunda gusoma mu baturage ndetse asaba n’abanditsi kujya bashyira imbara mu kumenyekanisha ibitabo byabo kuko nta muntu wagura igitabo atazi cyangwa atumvise.
Aho iri serukiramuco rizabera
.Tariki ya 16 Gashyantare 2015 rizabera mu Ntara y’amajyaruguru mu Karere ka Rulindo
.Ku wa 17 iri serukiramuco rizakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza.
.Ku wa 18 biteganyijwe ko rizakomereza mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’amajyepfo
.Ku wa 19 mu Ntara y’iburengerazuba mu Karere ka Rusizi.



















TANGA IGITEKEREZO