Ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ko insengero zongera gufungurwa, ariko uburenganzira bukazatangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nyuma yo kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Mu mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu harimo ko insengero zizatangira gukoreshwa ari uko zibanje kugenzurwa n’itsinda rishinzwe gukurikirana ko zujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus, bikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bikamenyeshwa mu nyandiko.
Kugeza ubu zimwe mu nsengero zemerewe gukora guhera ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, izindi zishimirwa intego ziriho mu myiteguro zisabwa gukomeza kwitegura kugeza igihe zizuzuza ibisabwa zigakomorerwa.
Muri rusange amadini yagabanyije abayoboke bagiraga icyarimwe mu rusengero kugeza kuri kimwe cya gatatu, yongera misa n’amateraniro ndetse yimakaza ikoranabuhanga mu gutanga ituro, kugenzura abitabiriye ku buryo amakuru yabo yaboneka igihe yakenerwa mu gukurikirana abashobora kugira ikibazo cy’uburwayi, no kwiyandikisha ku bakirisitu kugira ngo batazajya bahurira mu iteraniro ari benshi.
IGIHE yageze mu nsengero zitandukanye zo mu Karere ka Nyarugenge zirimo izahawe uburenganzira mu nyandiko bwo gukomeza amateraniro na misa n’izasabwe gukomeza imyiteguro.
Umunyamakuru yageze kuri St Michel, St Etienne mu Biryogo, Evangelical Restoration Church Kimisagara [rikomeje imyiteguro] no ku Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Muhima, bahurije ku kuba imibare y’abajya mu nsengero yaragabanyijwe kugera ku mpuzandengo ya 1/3, ndetse hongerwa misa n’amateraniro.
Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathédrale St Michel, Innocent Consolateur, yavuze ko basanzwe bakira abakirisitu 1200 none bagiye kujya bakira 400. Gusa ngo kubera ko abakristu bafite inyota yo gusengera hamwe, bashyizeho misa nyinshi.
Ati "Twagerageje gushyiraho misa nyinshi zishoboka, ni ukuvuga ku cyumweru hano hazaba enye uko bisanzwe, ariko twashyize izindi enye muri Lycée n’izindi ebyiri aho bita ku Kanyoni, ubwo zose ni 10.”
Abayoboke b’amadini nabo babwiye IGIHE ko banyuzwe cyane no kuba bagiye kongera guterana, batanga icyizere cyo gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.
Sibomana Pierre ukuriye urubyiruko rwo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Muhima, yagize ati “Turabyishimiye cyane, dushimiye n’ubuyobozi bw’igihugu bwongeye kudukomorera ngo tuze gusenga Imana, rero nk’urubyiruko turabyishimiye cyane.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko kugeza ku wa 18 Nyakanga 2020 mu nsengero zigera ku 111 zo muri ako karere, raporo zo mu mirenge 10 zerekana ko izigera kuri 36 arizo zujuje ibisabwa kugira ngo zemererwe gukora. Izindi zasabwe gukomeza imyiteguro.
Ati “Kugeza ubu na none hari izo tumaze kubona ko zakoze urugendo rwiza kandi rushimishije ariko batari bwemererwe guterana ku Cyumweru.”
– Ikoranabuhanga mu ifungurwa ry'insengero
Gutura, kwandika abaje gusenga hamwe na hamwe n'ibindi bitandukanye bijyanye n'ingamba zo kwirinda COVID-19, bizakoresha ikoranabuhanga.
Urusengero rwa ERC Kimisagara rutemerewe gufungura ni rumwe mu zashimiwe ikoranabuhanga ryo kwiyandikisha, kugira ngo abantu batazahurira mu materaniro ari benshi, umuntu akazajya ava mu rugo azi ko afite umwanya mu rusengero.
Pasiteri Kaberuka Célestin yavuze ko umukirisitu azajya yiyandikikisha ari iwe mu rugo, ubutumwa bukamubwira ko iteraniro ashaka kujyamo rikirimo umwanya cyangwa huzuye, ajye mu rikurikiyeho.
Mu butumwa azabona amaze kwiyandikisha harimo n’icyicaro cye mu rusengero. Ibyo bizatuma igihe hari amakuru yaba akenewe mu guhangana na COVID-19, aboneka byoroshye.
Ati “Ubusanzwe twakira abantu 2000 ariko kubera guhana intera hagati y’umuntu n’undi bizatuma tugira amateraniro atatu. Uburyo twabiteguye, mbere bakiri iwabo bazajya biyandika bakoresheje ikoranabuhanga, abantu nibamara kuzura 500 ba mbere bihagarare binjire mu iteraniro rya kabiri. Irya kabiri nirigera mu bantu 1000 nabwo bihagarare binjire mu rya gatatu bityo bityo.”
Pasiteri Kaberuka yavuze ko bakabaye batangiye ariko bifuje ko babanza kwigisha abayoboke iby’iryo koranabuhanga, ku buryo ku Cyumweru gitaha nabo bazasubukura.
Hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, insengero ziri mu bice biri muri gahunda ya Guma mu Rugo ntizizafungurwa. Abakirisitu babujijwe guhoberana no guhana ibiganza cyangwa kwegerana cyane mbere na nyuma yo gusenga.
Kuba insengero zifunguye ntibikuraho kubahiriza amasaha yo kugenda n’andi mabwiriza yose yo kwirinda COVID-19, aho umuntu ari hose.
Kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, insengero zari zifunze guhera tariki ya 15 Werurwe 2020, nyuma y’umunsi umwe Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus.






























Video: Karangwa Gaspard




Ibitekerezo 0